Musanze: Imiryango 120 itishoboye yahawe inkoko 400 muri gahunda yo kurwanya imirire mini n’igwingira
Sabyinyo Community Livelihood Association, Sacola, yoroje imiryango 120 y’abatishoboye yo mu Mirenge ya Nyanye na Kinigi inkoko zirenga 400 ihiga kurandura imirire mibi n’igwingira byari bikigaragara mu miryango yabo.
Iyi miryango yorojwe ni iyo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, yagiye ahabwa inkoko 3 kuri buri muryango zizayifasha kubonera abayigize amagi basabwa no kuzorora neza zikororoka zikabafasha no mu rindi terambere ryabo.
Bamwe mu baturage bahabwe izo nkoko, bashimira abazibahaye bagahamya ko bagiye kurwanya imirire mibi n’igwingira mu miryango yabo kandi ko bagiye no kurushaho guharanira kwiteza imbere.
Uwiringiyimana Moïse ni umwe muri bo, yagize ati” Ndishimye cyane Kandi ndashimira na Sacola yadufashije. Nageragezaga gucuruza amagi atetse, izi nkoko rero ngiye kuzorora neza zimpe amagi ku buryo buri kwezi nzanjya ngura indi nkoko, ndabasezeranya ko ntazababera ikigwari ngiye kureba uko niteza imbere.”
Iradukunda Jeannette nawe yagize ati” Nari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe Kandi mfite umwana ufite ubumuga kumubonera amagi ntibyanyoroherega, ubu ndafata inkoko imwe ijye iduterera ayo mu muryango noneho izindi zitere ayo gukemura ibindi biduteza imbere, mu mwaka umwe nzaba bageze ku ihene nkomeze gutyo kugeza duteye imbere.”
Umuyobozi wa Sabyinyo Community Livelihood Association, Sacola, Nsengiyumva Pierre Céléstin, avuga ko nahisemo gufasha iyi miryango itishoboye bagamije kurwanya imirire mibi n’igwingira kandi ko biri no muri gahunda ya Leta.
Yagize ati” Twahisemo gufasha iyi miryango itishoboye kugira ngo tubafashe no gukemura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira rikigaragara ino. Inkoko ni itungo ritagoye kora kuko waryahirira, wariha n’ibiryo biba byasigaye kandi rigatanga umusaruro. Turabasaba rero kuryorora neza n’igihe amagi yabonetse bashobora kuyarariza ku zindi nkoko zikaba nyinshi.”
Akomeza agira ati” Tuzakomeza gushyigikira ibikorwa biteza imbere abatishoboye kuko biri no muri gahunda n’icyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yaduhayeho umurongo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent, yashimiye ibikorwa Sacola ikorera muri mirenge bayoboye kuko bifasha abaturage kugera ku iterambere akabasaba ubufatanye.
Yagize ati” Muby’ukuri turishimira ibikorwa by’iterambere Sacola idufashamo kuko biteza imbere abaturage bacu, tuzakomeza gukorana kuko dusenyera umugozi umwe w’iterambere ry’abaturage. Abaturage nabo turabashishikariza gukomeza gukora cyane bakiteza imbere ntibumve ko kuba hari ubufasha buboneka badakwiye kwirara ngo bategereza ubwo bufasha gusa.”
Sabyinyo Community Livelihood Association, Sacola, isanzwe igira uruhare runini mu guteza imbere abaturage bo mu Mirenge wa Kinigi na Nyange ikora kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ndetse yagize n’uruhare rukomeye mu kubakira ibiro by’iyo mirenge.
Akarere ka Musanze kaza mu turere dutatu mu gihugu dufite ibipimo by’igwingira biri hejuru kuko muri DHS ya 2020 kari gafite abana barenga 41% bagwingiye.
Yanditswe na Bazatsinda Jean Claude
Ukeneye kuduha amakuru cyangwa kwamamaza Vugana natwe kuri 0784581663/0780341462