AmakuruUbukungu

Musanze: Ikiraro cyivuganaga byibuze umuntu umwe buri mwaka cyagizwe nyabagendwa

Abatuye mu mirenge ya Cyuve ndetse na Musanze barashima ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bukomeje gukemura ibibazo by’inzira by’umwihariko abambukira ku biraro biri kugenda bisanywa.

Bavuga ko bishimira ikiraro basaniwe byagoranaga ko gicaho umuntu wikoreye cyangwa usunika igare ariko ubu kikaba cyacaho imodoka na moto.

Hakizimana Vincent yagize ati:” Ikiraro cyari gisanzwe hano byari bigoye kugicaho kuko cyadibadibaga cyane, urabona hari abava muri Cyabagarura bikoreye imizigo runaka bajya mu gasoko ka Gashangiro bagorwaga no kugicaho bumwe bakaba banabireka ariko ubu n’umwana yakinyuraho yiruka mbese ubuhahirane n’ubugenderanire hagati yacu bugiye kurushaho koroha turabashimira cyane”.

Nyirandikubwayo we yagize ati:” Iki kiraro kije gukemura byinshi uretse no kuba abantu barakigwagamo ariko kuba cyubatswe biraha agaciro inzu ziri hirya yacyo haba izo kubamo cyangwa iz’ubucuruzi kuko hari abangaga gukodeshayo kubera inzira mbi ariko ubu murabona ko byakemutse”.

Iki kiraro kiri ku mugezi wa Rwebeya gihuza umudugudu wa Ruvumu wo mu kagari ka Cyabagarura,umurenge wa Musanze na Bucuzi wo mu kagari ka Kabeza,umurenge wa Cyuve.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwanyirigira Clarisse yashimiye abafatanyabikorwa barimo ingabo na polisi y’igihugu bagize uruhare mu kubaka ibiraro bitandukanye anasaba abaturage kugisigasira bakirinda kucyangiriza.

Ati:”Turashimira abafatanyabikorwa badufashije kubaka iki kiraro ndetse n’ibindi bitandukanye byari biteje impungenge,hamwe wasangaga ari igiti kimwe cyangwa bibiri bigateza impanuka ndetse hamwe hagateza urupfu,aba bafatanyabikorwa batwubakiye ibiraro byiza mu mirenge ya Musanze, Nyange ndetse na Cyuve ku migezi yariteje ibibazo”.

“Kigiye kongera ubuhahirane hagati y’imirenge igihuriyeho kuko mbere byari bigoranye ko hanyuraho n’igare ariko ubu na moto yahanyura, turasaba abagikoresha kugisigasira bakirinda kucyangiriza cyane cyane abakuraho ibyuma bigifashe hato kitazasubirana ishusho cyahoranye”.

Cyakoze iki kiraro n’ubwo cyakozwe biragaragara ko amazi ari kugenda agicukura mu butereko bwacyo ku buryo kidakozweho gishobora kuzagwamo, Vice meya Clarisse yabivuzeho.

Ati:”Mu buryo bwo kugisigasira twagiyeyo,dufite umufatanyabikorwa GIZ,hari uburyo agiye kutwubakira ibiraro ndetse n’ibyubatswe bikaba birimo icyuho(….) iki nacyo kirimo kuko arateganya kuzatwubakira ibigera kuri 16.

Inkuru yabanje

Musanze: Ibiraro bitajyanye n’igihe bikomeje kwivugana abaturage

Ikiraro cyari gisanzwe gikoreshwa mbere y’uko gikorwa

Amafoto agaragaza ikiraro gishya

Twitter
WhatsApp
FbMessenger