Musanze: Igifatwa nk’ubujiji gituje umuryango w’abantu 6 mu kibutibuti
Umuryango w’abantu batandatu ugizwe n’umugore n’umugabo ndetse n’abana babo bane uba mu nzu abaturanyi bahaye izina ry’ikibutibuti bitewe n’uko yakwihanganirwa gutahwamo na bake muri iki gihe.
Aha ni mu Karere ka Musanze,mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Kigombe ,Umudugudu ni Rukereza ahitegeye umugongo w’umujyi nyirizina wa Musanze, ku muhanda mushya wa kaburimbo uturuka ahitwa Grupoma werekeza ku kabaya.
Uyu murenge wa Muhoza ni umwe mu mirenge igize akarere ka Musanze yihariye igice kinini cy’umujyi, ibikorwa by’iterambere n’ubwiza nyaburanga byawo ariko benshi batungurwa no gusangamo inzu y’uwitwa Nduhije Twaha na Mujawimana Marie Claire itagira aho ihagaze.
Abaturanyi b’uyu muryango banacishamo bakawutabariza cyane cyane bitaye ku nyungu z’abana babo bane, babwiye Teradignews.rw ko batewe impungenge n’inzu bararamo kuko bumva ko isaha n’isaha bazayinjiramo ntibasohoke yabaguyeho.
Rwangano Elias yagize ati’:” Nk’uko mu bibona uyu muturanyi wanjye ni umukene, murabona ko inzu abamo irutwa no kurara hanze bikaruta kuko kuyiraramo na n’ubundi nukongera ibibazo nkurikije uko igaragara, irigusenyuka umunsi ku munsi kandi ninako irushaho guhengama, umunsi imvura yongeye kugwa hazakora amasengesho gusa kuko inzu yo ntabwo ikiri inzu yabaye ikibutibuti”.
Ku rundi ruhande abaturanyi b’uyu muryango n’abawuzi bavuga ko ubukene bwawo bugenda bujya ku rundi rwego nawo ubugiramo uruhare, bitewe no gutegereza kugobokwa na Leta gusa ako babonye bakakamira.
Uyu mugabo Twaha bakunze kwita Ndwanyi n’umugore we Mujawimana ngo bagiye bahura n’amahirwe atandukanye yo kubona udufatanga byibuze twabafasha gusana iyi nzu basigiwe na nyina umaze igihe yitabye Imana ariko bakatujyana mu gasembuye tugashira nta na rukarakara babumbye.
Umwe yagize ati:” Uyu Twaha inzu abamo yayisigiwe na nyina umaze igihe yitabye Imana, kuva yayijyamo nta kintu na kimwe arayikoraho uretse kuba ihomoka ayireba ntagire icyo ayikoraho bitavuze ko ari uko babuze amafaranga burundu kuko nutwo babonye baratunywa bakatumaririza icyo gihe bagakunda akaryoshye bakibagirwa aho barataha”.
“Barikubaka uyu muhanda wa Gurupoma Kabaya, Twaha bamwishyuye ibihumbi 400 Ibyo arakira, umugore we yafashe arenga ibihumbi 200 muri Compassion ayo barahitana, nanone umugore we agavana i wabo ibihumbi 300 ngo hari umuntu wabo wari wakoze impanuka ayo ntiwamenya aho arengeye, none se wowe uri nka Gitifu wacu waherahe umufasha? Gitifu yarebye kuri konte ye agahinda karamwica gusa Wenda nibafashe abana cyangwa berebe mu byo afite babyifashishe bamwubakire naho kumuha amafaranga ntacyo byamara si ukumwanga rwose”.
Cyakoze ngo hari umushoramari uherutse kwiyemeza ko azafata aho batuye akahajyana akabubakira inzu mu kindi kibanza afite hafi aho ariko nabyo ngo bisa n’ibyahereye iyo ku mpamvu batazi neza kuko babonaga bishyushye ariko ubu bikaba byarakonje.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigombe Mukamusoni Assoumini yabwiye Teradignews ko iki kibazo cy’uyu muryango bakizi anakomoza ku ngamba bari kugifatira.
Yagize ati’:” Uriya muturage murabona ikorwa ry’umuhands ujya ku kabaya atuye ku muhanda hari amafaranga koko bamuhaye ya Explopriation ayo mafaranga yarayariye icyo gihe umugore we yambwiye ko atazi n’igiceri 10 kuriyi kuko no guhaha yaragenerwaga, twaramwinginze ngo ayazane tuyahereho tumwubakire aranga ngo ntayo yazana tuzameubakire nk’uko twubakira abandi, ikindi hari umugabo ucururiza imbere ye wifuje gufata kiriya kizu gishaje atuyemo akamwubakira inzu nziza ku ruhande mwenenyina nawe aba imbogamizi kuko bahuriye kuri icyo kibanza”.
“Uriya Twaha Umugore we afite Indi nzu yubakiwe na Compassion bakodesha, twabwiye Twaha ngo bayibemo tuyibasanire kuko ariyo byoroshye aranga ngo yaba abaye inganzwa ntiyaba mu nzu y’umugore gusa nanone niyo duteganya kuzasana bakayibamo kuko nayo irihafi aho kuko murabona ko iriya yamaze nko kugwa, n’ubwo bitwara kuriya bumva ko bazubakirwa ayo babonye bakayarya, ntitwakwirengagiza ko umujyi wacu urigutera imbere turakora ibishoboka”.
Iyo wumvise uko abagize uyu muryango bavugana, wumva harimo intimatima y’amakimbirane hagati yabo, Twaha avuga ko bamwanga kubera ubukene abandi nabo bakavuga ko adashobotse kuburyo ari nabyo bimutera kutagira icyo yitaho ahubwo igihe yaronse udufatanga duke akarara yababujije amahoro yasinze ngo yabaye umukire.
Abaturanyi b’uyu muryango barasaba Leta ko yakwita ku mibereho y’abana bawuvukamo ikabafasha ndetse ikanabakura muri iki kizu hakirikare amazi atararenga inkombe kuko isaha n’isaha cyabagwaho imvura nyinshi iramutse iguye.