AmakuruPolitikiUbukungu

Musanze: Igice kinini cy’icyanya cyahariwe inganda cyahinduwe inzuri z’abifite

Mu gihe Leta y’u Rwanda iteganya kongera inganda hibandwa ku guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu, igice kinini cyahariwe kubakwamo inganda mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kimonyi kugeza ubu harimo uruganda rumwe rukumbi ahandi hahinduwe inzuri hakorerwa ubworozi bw’inka.

Muri iyo gahunda ya Leta yatangiye gushyiramo imbaraga muri 2017, yari igamije gushaka amasoko y’ibiboneka mu bice bitandukanye by’igihugu, guhanga imirimo mishya no guteza imbere ibikorerwa mu gihugu, nibwo hatangiye gushakwa ibice byagenewe kubakwamo inganda zizashyigikira iyo gahunda.

Mu Karere ka Musanze hatuganyijwe icyanya ku buso bungana na hegitari 167 cyagombaga kubakwamo zimwe mu nganda zakoreraga muri ako Karere n’utundi tuyegereye, abaturage bari bahafite imirima baragurrwa ndetse bategekwa no gukuramo ibikorwa byabo ngo hatunganywe batangiye kubakwamo inganda.

Kugeza magingo aya, Icyanya cyahariwe inganda cyo mu Ruvunda mu Karere ka Musanze kirimo uruganda rumwe gusa, ahandi batangiye kororeramo Inka.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, avuga ko kuba igice kinini cy’icyanya cy’inganda cya Musanze kitarubakwamo inganda byatewe n’ubushobozi bike byatumye badashyiramo ibikorwa remezo birimo imihanda, amashanyarazi, amazi n’ibindi bizakenerwa ariko ko batangiye kiganira n’abikorera kugita ngo bashoremo imari bityo hatangire gukoreshwa.

Yagizwe ati” Nibyo kugeza ubu dufitemo uruganda rumwe rukora, ariko ubundi ikibazo cyahabaye ni ubushobozi butaraboneka ngo hashyirwemo ibikorwa remezo nkenerwa bikozwe na leta, ariko turacyareba uburyo byakorwa n’abikorera noneho uzanye uruganda harebwe uko yakwishyura turacyabishishikariza ba rwiyemezamirimo. Ibyo byose turacyabiganiraho na Minisiteri y’ubucuruzi.”

Akomeza agira ati” Kugira ngo ubwo butaka budakomeza gupfa ubusa, twakoranye n’aborozi ubu dusigaye tugirana amasezerano y’amezi atatu gusa kugira ngo nihagira umushoramari uboneka babe bakuramo ibyo bikorwa byabo n’indi mirimo ikomeze. Ntabwo twavuga rero ko habaye icyanya cy’ubworozi ahubwo ni ubwo buryo twabaye twifashishije ngo ibikorwa remezo nibiboneka bizakorwe naho hari kubyazwa umusaruro kuko leta yahashoye amafaranga.”

Iyo utembereye mu bice bitandukanye byo muri Musanze usanga hari ahari inganda ziganjemo izitunganya umusaruro ukomoka ku biribwa n’ibinyobwa ndetse n’izisya amabuye kandi inyinshi muri zo zegereye abaturage ku buryo hari n’abakunze kuzinenga kubabangamira.

Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, kuwa 25 Werurwe 2021, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko Leta y’u Rwanda ifite intego yo kubaka ibyanya by’inganda icyenda mu duce dutandukanye tw’igihugu, mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku nganda.

Izi nganda zazafasha abaturage mu kubagurira umusaruro w’ibikomoka mu bice batuyemo, zitange akazi ku batagafite ndetse zinagire uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.

Musanze: Igice kinini cy’icyanya cyahariwe inganda cyahinduwe inzuri z’abifite

Yanditswe na Bazatsinda Claude

Twitter
WhatsApp
FbMessenger