Musanze: Ibyari amasengesho byahindutse intambara hagati y’abashumba n’abakiristu
Bamwe mu bayoboke b’itorero rya ECMI baravuga ko mu bashumba baryo hari abari guta umuhamagaro wo gusenga no gukurikira Imana nk’uko byahoze ahubwo bakarushaho kwimiriza imbere amakimbirane.
Bakomoje kuri ibi nyuma y’amateraniro yo ku Cyumweru tariki ya 26 Werurwe 2023, aho hagaragaye gushamirana gukomeye mu rusengero ruherereye mu mudugudu wa Kamenantare, Akagari ka Buruba,umurenge wa Cyuve bamwe bagaragaza ko batifuza kuyoborwa n’umushimba washyizweho atujuje inshingano bakifuza ko bakongera bagahabwa Pastor Bwende Salatieri wahagaritswe n’ubuyobozi bukuru bw’itorero.
Amakuru agera kuri Teradignews.rw avuga ko Pastor Bwende amaze igihe kingana n’umwaka wose ahagaritswe kuri uyu murimo,nyuma yo gusomera impapuro mu rusengero zisebya umuyobozi mukuru agamije kumwangisha abakiristu bikagaragara ko ari nko kubiba urwango no gucamo ibice abayoboke ba ECMI.
Ntarama Virginia ni umwe mu bakiristu basengera muri ECMI, agaragaza ko kuba ubuyobozi bwabasubiza pastor Bwende byabafasha gusubira mu mwuka neza no guhosha amakimbirane akomeje kuremereza umurindi muri uru rusengero.
Yagize ati’:” Twebwe dukeneye gusenga bya nyabyo tukareka kubesha Imana, ubuyobozi nibudusubize pastor wacu bwahagarutse nibwo ibi bizakosoka, uwo baduhaye yari mwalimu ntiyemerewe gukora imihango(Imirimo) itandukanye y’itorero nko:Gushyingura,gushyingira,kubatiza…….kuko atabyemerewe,iyo hari ibikenewe gukorwa turatira murumva ko ibi bidafatika”.
Uzabakiriho we yagize ati’:” Kubera ko tudafite pastor wuzuye n’abakizwa bari kugenda bacika intege, dukeneye ko badusubiza umushumba twahoranye kuko bamuhagaritse ntacyo yari adutwaye”.
Bamwe mu bayobozi biri torero bagaragaza ko kuba hari abagaragaza ko bakeneye Pastor Bwende kurusha uko bahabwa undi ari impungenge za Virusi ikomeye bashyizwemo y’akazu ndetse bagahamya ko hari n’abateza imvururu badasanzwe basengera muri ECMI.
Rev Pastor BWENDE Seratieli wahagaritswe muri iri torero avuga ko yazize kuba yaratangaje ukuri gufite icyo kumariye abakiristu bigatuma ubuyobozi bumuhagarika.
Yagize ati’:”Kugira ngo mpagarikwe ni uko ku itariki ya 27 Werurwe 2022, nibwo umuyobozi mukuru ku rwego rw’Itorero yaduhaye inyandiko tugomba gushyikiriza itorero, kugira ngo bamenye ibirikubera mu itorero, byabaye ngombwa ko mbigaragariza itorero hanyuma umuyobozi mukuru yumvise ko abakiristu babimenye yahise ampagarika anshinja ko nigishije amacakubiri Kandi kuri icyo Cyumweru sinjye wigishije higishije Uwitwa Matarataza njye icyo nakoze natanze iryo tangazo gusa”.
Umuyobozi muru w’iteroro rya ECEMI ku rwego rwigihugu Rev.Pastor Nemeyabahizi Jean Baptiste, avuga ko izi mvururu ziriguterwa n’uko hari abishize hamwe ngo barwanye iritorero, akanavuga ko bari guteganwa uko bakemura iki kibazo cyo kutagirayo umushumba ku buryo burambye.
Yagize ati’:” Ubuyobozi bw’Itorero bwanshyikirije raporo yibyabereye mu rusengero n’ibintu bitagatagara neza ndetse byica isura yacu twese, ibi biraterwa n’abashaka ko agakundi bakoze gasumbya Ijambo abandi, kakiganza kugira ngo Ibyo bashaka abe aribyo bikorwa, ECMI dufite amategeko yo kugenderaho kimwe n’uko igihugu gifite amategeko, uko Pastor Bwende yahagaritswe byubahirije amategeko kuko ni amategeko yamuhagaritse njye ubwanjye simfite ubwo bushobozi, ,igihari ni kimwe ni uko agaragaje ko agikeneye kuyobora intama z’Imana yasubizwa ku murimo kuko natwe nicyo twifuza,ikibazo gihari ni uko ashimangira ati’ “Ntakomereje ku itorero rya Cyuve ntibishoboka” ibi nabyo biragaragaza ikibazo, none se ko umushumba atumwa aho atumwe niwe wagakwiye kwihitiramo?”.
“Kuba hakenewe umushumba natwe turabibona Kandi turikubikurikirana,mu gihe gito abakiristu ndabahumuriza ko bazaba babonye umushumba”.
Umuyobzi w’impuzamatorero mu ntara y’amajyarugu Pastor Matabaro Mpiranyi Jonasi, avuga ko bagiye gufasha gukemura aya makimbirane ari muri aba bashumba kugira ngo intama z’itazimira.
Yagize ati’:”Ikibazo cy’amakimbirane hagati y’aba bashumba ntabwo gikomeye cyane,turagisengera Kandi turacyigaho uko bikwiye tubifashijwemo n’umwuka kirakemuka”.
Aya makimbirane hagati y’abayoboke nabaPastori babo muri iri torero, ngo si ay’uyu munsi gusa kuko yatangiye kera, ibintu bituma hari abibaza ku cyerekezo cy uyu murimo ufatwa nkumuhamagara ariko ukaba usa n’urikwivangamo ihangana.
Duhamagare kuri 0784581663/0780341462 udusangize amakuru cyangwa tukwamamarize.