Musanze: Hagiye gukusanywa ibimenyetso ku iyicarubozo muri gereza
Urugereko rw’Urukiko Rukuru rufite icyicaro mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru rugiye gukusanya ibimenyetso bishya mu rubanza rw’abantu 18, barangajwe imbere na Innocent Kayumba wakatiwe imyaka 15 y’igifungo, bashinjwa gukora ibyaha by’iyicarubozo byakorewe muri gereza zitandukanye.
Ibimenyetso bishya umucamanza ashaka gukusanya ngo bishingiye ku makuru abaregwa bamubwiye ko bashaka kumuha batatanze ku rwego rwa mbere. Umufungwa witwa Emmanuel Byinshi, yavuze ko ayo makuru mashya ashaka kubanza kuyatanga mu bushinjacyaha mbere y’urubanza mu bujurire.
Abanyamategeko bunganira abandi bareganwa ndetse n’ubushinjacyaha bavuga ko ibyo yumva bizamufasha mu rubanza bitaba ngombwa ko yabibarizwa mu bushinjacyaha ahubwo ko yazabivuga mu iburanisha. Bavuga ko igihe Byinshi yaramuka agiye kubazwa mu bushinjacyaha, byaba ngombwa ko n’abandi bareganwa basaba kubazwa umwe ku wundi.
Hari abandi bafungwa bagera kuri batanu barimo uwitwa Abouba Nkundineza, basabye ko abatangabuhamya bashya bagaragara muri uru rubanza. Abo batangabuhamya nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika, harimo ababashinja n’ababashinjura baba bagifunzwe cyangwa bararangije ibihano.
Bamwe mu banyamategeko muri uru rubanza basanga kuba abo batangabuhamya bataragaragaye ku rwego rwa mbere, bishobora gutanga undi murongo kuwo urukiko rwari rwarafashe mu rwego rw’ubujurire.
Umucamanza akimara kumva izo mpaka yategetse ko abo bafungwa bashaka gutanga abatangabuhamya babanza kujya mu bwanditsi bw’urukiko bakabandikisha ku ntonde n’icyo bazaba baje kubafasha.
Ukurikije uko iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu ushize ryagenze, ngo bishoboka ko mu gihe umucamanza yakwemera kwakira abo batangabuhamya bashya, urubanza rwaba rusubiye ibubisi. Abakurikiranye iburanisha barimo n’abafungiwe ahakorewe ibyo byaha bo basanga byanze bikunze hari impinduka zizaba mu cyemezo cy’uru rubanza ku rwego rw’ubujurire.
Uwitwa Steven Kabera w’imyaka 38 wahoze ari umupolisi nyuma agafungirwa muri Gereza ya Rubavu ku byaha bya ruswa, yabwiye Ijwi rya Amerika ko yamaze imyaka 6 muri gereza, agahabwa inshingano zo kuneka abafungwa bagenzi be barengaga 8,000. Yavuze ko amaze ibyumweru bitatu asohotse mu buroko ku mbabazi z’umukuru w’igihugu.
Uyu afitanye isano n’undi mufungwa witwa Xavier Ngarambe wari uzwi nka Mucayina wari mubyara we, ubushinjacyaha bwemeza ko yapfiriye muri Gereza ya Rubavu.
Icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu cyagize abere bamwe mu bari abayobozi ba gereza, ariko Kabera avuga ko we na bagenzi be kitabanyuze.
Ati: ” Icyemezo cya mbere uko twabyumvaga njye nari nkiri muri gereza, ntabwo twakishimiye, cyane cyane ko nk’umuntu wakoraga muri securite, hari abantu bakatiwe bayoborwa nk’uko nanjye nayoborwaga hariya turi abafungwa……ariko hari abantu baduha amabwiriza bari hanze y’igipangu bakoreshwa na RCS. Tukibaza, ni gute umuntu wahawe inshingano zo kuyobora mu gipangu akatirwa, tukibaza tuti ese, abo bantu bagizwe abere gute kandi ari bo batangaga umurongo w’akazi?”
Uyu avuga ko ashishikajwe n’ubutabera buzatangwa muri uru rubanza nubwo atazi niba azashyirwa ku rutonde rw’abatangabuhamya bashya muri uru rubanza aho avuga ko bibaye yavuga akamuri ku mutima.
Ati:” Njyewe nk’uwahakana niwe nabanza nkabaza kuko ibyinshi byakorwaga nabaga mpagararanye nabo, hari benshi bakubitwaga mpahagaze, hari benshi bishwe mpahagaze, ariko kubera ko njyewe ntigeze nijandika muri ibyo bintu nabirebaga nk’umuntu ukora muri securite ariko numva umutima wanjye utancira urubanza rwo kugirango mbashe kubikora nk’uko babikoraga bitewe n’urwego rwanjye, iyicarubozo ryakorewe muri Gereza ya Rubavu abantu bibyumva nk’ibinyoma nibabyumve nk’ukuri….”
Abaregwa bose 18 barangajwe imbere na Innocent Kayumba ufatwa nk’uyoboye itsinda ryose ndetse akaba n’umucurabwenge w’ibikorwa by’iyicarubozo mu magereza. Uyu wayoboye Gereza ya Rubavu, muri Mata 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwamuhamije icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byateye urupfu rwa Nzeyimana JMV, rumuhanisha gufungwa imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.
Ku bayobozi bakuru basimbuye Kayumba, aribo Ephrem Gahungu na Augustin Uwayezu wari umwungirije, urukiko rwari rwabagize abere ubushinjacyaha burajurira. Ni mu gihe abari abacungagereza bashinzwe ubutasi bahamijwe ibyaha barimo Jean de Dieu Baziga na Innocent Gapira, bombi bari bakatiwe gufungwa imyaka 13 no gutanga ihazabu ya miliyoni eshatu.
Naho umufungwa wari wakatiwe igihano kirusha ibindi kuremera ni uwitwa ni Emmanuel Byinshi wahamijwe impfu z’abantu batandukanye barimo uwitwa Lambert Abdelatif, yari yahanishijwe gufungwa imyaka 25 no gutanga ihazabu ya miliyoni 6 Frw. Urukiko rwanamuciye indishyi za miliyoni 7. Iki gihano cyiyongera ku yindi myaka 12 yari yarakatiwe ku bindi byaha.
Ubushinjacyaha bushinja abari abayobozi ba gereza n’abafungwa impfu z’abantu barindwi. Muri uru rubanza kandi hagaragaramo abagera kuri bane baregera indishyi barimo Emmanuel Ndagijimana wahakuye ubumuga buri ku kigero cya 80% nk’uko byemejwe n’abaganga.
Uyu wabaye nyirabayazana yo kugirango bimenyekane umucamanza yanzuye ko ntacyemeza ko yakuye ubwo bumuga muri gereza. Abiteze impinduka ku rwego rw’ubujurire babishingira ku kwemeza ko umwe mu bahoze bayobora Gereza ya Rubavu wanagizwe umwere, afitanye isano ya hafi n’uwari pererezida w’urukiko rwamuburanishije ubu wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Biteganyijwe ko iburanisha rizakomeza mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama mu mwaka utaha wa 2025.