Musanze: Bishop Mugisha Samuel yongeye kuburanishwa bwa kabiri
Uyu munsi Kuwa 3 tariki ya 12 Gashyantare 2025, urubanza rw’ifungwa n’ifungurwa rwa Mugiraneza Mugisha Samuel, wari Musenyeri wa Diyoseze ya Shyira mu itorero rya Anglican rwongeye kuburanishwa.
Ni iburanisha ribaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko Uwari Perezida w’iburanisha waburanishije urubanza rwa mbere rwabaye kuwa 6 Gashyantare, rwagombaga gusomwa kuwa Kabiri tariki ya 11 Gashyantare yikuye ku mwanya wo kuburanisha.
Byasabye ko urubanza ruburanishwa bundi bushya, urubanza rutangira ababurana babanje kugaragaza impungenge zo kwisobanura kubera ko inteko y’iburanisha yahindutse gusa umucamanza mukuru yavuze ko badakwiye kuzigira kuko bemerewe kugira icyo bongera ku byagaragajwe mbere.
Uru rubanza rwagombaga gutangira ku isaha ya saa tatu z’igitondo gusa kubera impamvu zitamenyeshejwe ,rwatangiye saa 11:00, imodoka yazanye Musenyeri yahagaze iminota igera kuri 30 ataravanywamo kuko habanje kubaho kwangira abanyamakuru gufotora ariko kubera itegeko ribibemerera byarangiye uburengenzira bwabo bwubahirijwe.
Urukuko rutangira kuburanisha uri rubanza, hongeye kigaragazwa ibyaha 3 Musenyeri ashinjwa bushingiye ku itonesha ,urwango,Ikimenyane cyangwa se icyenewabo.
Havuzwemo Kandi ibijyanye n’uburyo Umugore we yahawe akazi, havugwamo Uko Tito wahoze ari umushoferi wa Musenyeri yasimbuye munyarutete ku nshingano ntawe bimenyesheje muri Diyoseze.
Uwunganira Mugisha yiregura yavuze ati:”Niibasuzuma uru rubanza Musenyeri yafunzwemo ku itariki ya 21/1/2025, harassngwa hari ibibura muri sisiteme.
Yavuze ko dosiye yo mu bugenzacyaha ifunzw, bituma ababurana babura Uko bagera (access) kuri dosiye zose, bavuze ko ibiri hanze(public) ari ibimenyetso byabo gusa ibindi byose birafunzwe.
Umucamanza yakunze gusaba uwiregura kuvuga muri make ariko Kandi umushinjacyaha we yemeje ko dosiye zabo bazigaragaje keretse Wenda iby’ubugenzacuha RIB.
Umushinjacyaha yabajijwe icyo yafashije ababurana kugira ngo babone dosiye, avuga ko kubera ko ari urwego ukwarwo bari bakwiye kwegera ababifite bakabibasaba.
Uwunganira Mugisha yagaragaje ko abashinjacyaha barikwibanda cyane ku bimenyetso bya RIB Kandi barikubashinja icyaha imbere y’urukiko.
Ikindi uburana yemenyeshejwe ko agomba kuburana uyu munsi bimutunguye bivuga ko kuba yaba yarakusanyije dosiye zose zisabwa bitoroshye.
Uwunganira Mugisha yavuze ko yagerageje kwegera umushinjacyaha kugira ngo bubagaragarize dosiye ariko ntacyo byakozwe, aha yagaragaje Uko yahamagaye (calls) za Telefone ndetse na Message zitandukanye yabandikiye ariko byose byapfuye ubusa.
Umushinjacyaha yavuze ko ubushinjacyaha butagomba gusangiza dosiye(gusharinga document) ya RIB kubera ko ari urwego urwarwo ariko abajijwe niba bayifite yemeza ko bayifite koko!!!
Ababurana bavuga ko dosiye yashyirwa kuri ku mugaragaro (public), ababurana nabo bakaburana bafite ibimenyetso bifatika by’ibyanditse muri dosiye.
Byasabye urukiko ko mugihe yaba ishyizwe ahagaragara, bahabwa amasaha yo kuyirebaho hanyuma bagakomeza urubanza neza kuko ubu biragoye.
Ku isaha ya saa 11:33 Perezida w’iburanisha yemeje ko iburanishwa ryimurirwa amasaha rigasubukurwa saa munane kugira ngo habanze hagaragazwa dosiye.
Ku isaha ya saa munane zirengaho iminota, urubanza rwasubukuwe nk’uko byari byagenwe.
Nk’uko Bishop Mugisha Samuel yongeye gushinjwa ibyaha aregwa byose gusa nawe yongeye kubihakana byose avuga ko ntabyo yakoze.
Nk’uko byatangajwe ubushize,, nta mpinduka zigeze zigaragara ku mpande zombi haba mu bishinjwa Musenyeri ndetse n’abamushinja.
Nyuma y’ibi byose, urukiko rwumvise impande zombi, rwanzura ko imyanzuro y’urubanza izasomwa kuwa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2025.