AmakuruPolitiki

Musanze: Baragaragaza impungenge z’irimbi rishya ryashyizwe mu ngo hagati

Imyaka isaga Ine irihiritse irimbi ry’Akarere ka Musanze ryimuriwe mu mudugudu wa Mukungwa mu murenge wa Gacaca rikuwe mu kagari ka Bukinanyana ko mu murenge wa Cyuve.

Abatuye aka karere n’abakagenderera nti bahwemye kugaragara ko ryari ryarashyizwe ahantu hadakwiriye kuko ryari mu marembo y’umujyi.

Semana Emmanuel wagaragaje ko byari bisa nabi ku bantu bose binjiraga mu mujyi yagize ati:” Ntabwo hari hakwiye rwose ,wavaga iriya i Nyakarambi watererayo amaso ukumva urahahamutse ,navuga ko bitari byaratekerejweho neza kuko na bamukerarugendo bajyaga gusura Mukungwa babibonaga nabi:”

Kuwa Kane tariki ya 5 Ukuboza 2024, Akarere ka Musanze kamenyesheje abaturage ko iri rimbi ryo muri Mukungwa rifungwa hagayangira gukoreshwa irimbi rishya natyo riri mu murenge wa Gacaca.

Gusa abatuye ahashyizwe irimbi rishya,bavuga ko batatekerejweho kuko barishyize mu ngo rwagati.

Bati:”Urabona izi ngo zihazengurutse, dufite abana bato batangiye kuza batubaza ngo buriya byobo barigucukura ngo nibiki!!!! Twagatanze icyifuzo uri hafi bakamugurira nk’uko bisanzwe noneho bagakomeza ibikorwa byabo ntihagire umuntu runaka bibongamira”.

“Kubona irimbi riri mu ngo hagati, birabongamye cyane kuko n’imbogamizi Kandi n’ikibazo kubona abantu barikunyiranyurano buri kanya cyangwa guhora ubona abantu barikurira bari gushyingura ntabwo biba bitworoheye”.

Ku musozi uri mu mudugudu wa Mata, muri Gacaca ahimuriwe irimbi rishya, hashyizwe ibikorwaremezo bitandukanye birimo imihanda,amazi na Parikingi.
Umuyobozi wa Kompanyi izacunga iri rimbi Nkusi Anserime avuga ko biteguye gushyira mu bikorwa icyemezo cy’akarere ka Musanze nubwo ngo hari imbogamizi.

Ati:”Ubu twageze muri site nshya imirimo yaho yatangiye, ibyo rero barabitumenyesheje batubwira ko twaba turi kuhakorera ariko ko mu gihe runaka tuzimuka,ikibazo cy’amazi ibyo aribyo byose Site iri ku.musozi ntabwo ari mu gishanga cyangwa munsi y’umusozi, amazi tuzashaka uko tuyafata,Uko iminsi igenda ihita tuzashaka igisubizo cy’aya mazi nakomeza kuba menshi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yasobanuye ko irimbi ryari risanzwe ryimuwe bitewe n’imbogamizi zakunze kugaragazwa n’abasura aka karere.Avuga Kandi abaturage bavuga ko ribabongamiye kigiye gusuzumwa mu gihe cya vuba.

Ati:”Biturutse mu byifuzo by’abarikoresha n’abinjira mu mujyi mu namanjyanama cyangwa se na komite y’akarere hakaba harahiswemo ko ryimurirwa nanubundi muri Gacaca mu kagari ka Kabirizi ariko ku rundi ruhande imbogamizi zirikugaragazwa n’abaturage, tuzahagera turebe hanyuma turebe igikwiye gukorwa”.

Kuba akarere ka Musanze kamaze kugira amarimbi Ane mu gihe kitarenze imyaka 15, ubuyobozi buvuga ko atari uburangare ahubwo ko ari ikibazo cyo kutabona ubuso buhagije bw’ubutaka buba bwifuzwa bwo gushyiraho irimbi rizamara imyaka myinshi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger