AmakuruPolitiki

Musanze: Ba-Ofisiye 24 biteze kungukira byinshi mu mahugurwa yiswe UN staff officers course

Ba-Ofisiye 24 bitabiriye amahugurwa yiswe UN staff officers course( UNSCOC) biteze kungukiramo ubumenyi bwinshi buzabafasha kurushaho kunoza inshingano zabo muri misiyo (missions) zitandukanye biteguye guhabwa.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Werurwe. 2023, nibwo aya mahugurwa yatangijwe ku mugaragaro mu ishuri rya gisirikare rya Rwanda Peace Academy(RPA) riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze ni mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ni amasomo yateguwe na Rwanda Peace Academy ifatanyije na RDF, n’Ubwongereza binyuze mu kigo cy’Ingabo gifasha Afurika, British Support Team-Africa.

Abagiye guhabwa aya masomo ni abasirikare 24 bafite amapeti ya captain na Lieutenant Colonel bose bo mu ngabo z’u Rwanda ( RDF).

Aya masomo byitezwe ko azamara ibyumweru bibiri, ni ukuvuga kuva kuri uyu wa 13 Werurwe 2023, Kugeza kuwa 24 Werurwe 2023, ari guhabwa abasirikare  bategurirwa kujya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye (UNSOC).

Aba-ofisiye b’abagore bavuga ko aya masomo azatuma barushaho gufasha bagenzi babo

Bamwe mu bitabiriye aya masomo bavuga ko azabagirira akamaro kenshi haba mu buryo bwo kunguka ubumenyi bwiyongera ku bwo bari basanganywe ndetse no kuzuza inshingano neza mu gihe bazaba bahawe inshingano muri IN Mission.

Kapiteni (Capt)ain) Alliance Mukeshimana yagize ati’:” Aya masomo icyo tuyitezemo, iyi ni Course idutegura kujya muri misiyo, natwe nk’abadamu muri RDF turi bamwe bayitabira, agiye kudufasha kwiyungura ubumenyi bwiyongera ku bwo twari dusanganywe natwe tukazabasha kuzuza inshingano zacu neza igihe tuzaba twahawe inshingano muri UN Mission”.

Capt. Alliance Mukeshimana yanagaragaje kandi ko ku rundi ruhande aya amasomo nk’abagore azabafasha mu buryo bwa gender, bakamenya neza kurushaho uko bafasha bagenzi babo mu gihe cya misiyo.

Yagize ati’:” Hariya haba hari inshingano nyinshi,kubungabunga amahoro ubwabyo mu bihe bitandukanye, hari ikigenda gihinduka kuri terrain, hari ubunararibonye abarimu bazagenda badusangiza buzadufasha,hari na genda(gender) ubwayo nayo ni inshingano zacu nk’abadamu zizadufasha gufasha bagenzi bacu muri misiyo,ndumva Ibyo aribyo byose,ibyo tugiye kwigiramo bizadufasha kunoza inshingano zacu za buri munsi”.

Lt.col.Joachim KAMBANDA yavuze icyo biteze kungukira muri iyi course igiye kumara ibyumweru 2

Lt.col.Joachim KAMBANDA nawe uri muri aba ba-Ofisiye 24 bitabiriye aya masomo yagarutse ku bumenyi butandukanye yiteguye kungukira muri aya mahugurwa amufasha kuzuza inshingano bazahabwa.

Yagize ati’:” Icyambere twiteze kungukira muri aya masomo ni ubumenyi, cyane cyane ko ni Course itegura aba-ofisiye bitegura kujya mu butumwa bwa UN ,gufasha muri UN Mission ahantu hatandukanye ,iyi course idufasha kugira ngo dukore mu buryo bunoze(professional) n’ibyo UN idushakamo mu kazi twitegura kujyamo”.

Colonel (RTD) Jill Rutaremara akaba n’umuyobozi wa Rwanda Peace Academy yavuze ko amasomo aba basirikare bagiye guhabwa afite umwihariko utandukanye n’ayo abandi bagiye bahabwa kuko abigisha ndetse n’abigishwa bose ari aba RDF mu gihe mbere bafashwaga n’abanyamahanga Kandi bakanabahenda.

Iyi course yatangijwe kuri uyu wa Mbere ku bufatanye na RDF, British Peace Support Team na Rwanda Peace Academy

Yagize ati:” Iyi course ifite uko itandukanye n’izindi courses twagiye dukora, mwabyumvise uko yitwa, sibwo bwambere twagira Staff courses,tumaze kugira nyinshi, staff officers ubundi mu gisirikare ni abantu bunganira ba KOMANDA (Commanders), mu bintu by’igenamigambi impamvu mvuga ko iyi itandukanye n’izindi ni uko mu rwego rw’ubuyobozi bwa RDF dushaka kwihaza kugira ngo tudakomeza kumva twakwigishirizwa n’abandi, hagati ya RDF na BritishPeace support Team-Africa na Rwanda Peace Academy hemejwe y’uko twafata abantu tukabahugura muri iyo course twarangiza tugakuramo bamwe tubona bashobora kuba baba abarimu nabo bakazahugura bagenzi babo ba RDF, urumva rero icya mbere birimo kubaka (capacity) ya RDF, icya Kabiri birahendutse singombwa kongera tujya gushaka abarimu hirya no hino mu bindi bihugu tubishyura n’amafaranga menshi”.

Major Terry Williams, capt. Alliance Mukeshimana na Lt.col.Joachim KAMBANDA

Aya masomo yafunguwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’iri shuri ry’igihugu ry’Amahoro(Rwanda Peace Academy) colonel (RTD) Jill Rutaremara na Major Terry Williams uhagarariye British Peace Support Team wanahamije ko ibigiye kuyigirwamo bizaha umusaruro ufatika abasirikare 24 ba RDF bagiye kuyahabwa bitegura misiyo ya UN.

Ifoto rusange yafashwe n’abitaburiye aya  masomo
Major Terry Williams uhagarariye British Peace Support Team
Abahabwa amasomo biteguye kuyabyaza umusaruro bakavamo abarimu bazahugura bagenzi babo mu buryo burambye
Aba-ofisiye bari guhabwa aya masomo ni 24 bitegura kujya muri misiyo ya UN
Twitter
WhatsApp
FbMessenger