AmakuruPolitiki

Musanze: Abaturiye ikimoteri batewe impungenge n’imbwa zikivamo zikabarira amatungo

Abaturage baturiye ikimoteri cy’Akarere ka Musanze giherereye mu murenge wa Cyuve, mu kagari ka Bukinanyana bavuga ko batewe impungenge n’imbwa zikivamo zikabarira amatungo.

Aba baturage bavuga ko imbwa z’agasozi zinjira muri icyo kimoteri gushakamo Ibyo kurya,zabihaga zikototera amatungo yabo aba aziritse hafi yacyo andi aziritse mu rugo.

Bahamya ko izi mbwa ziteje inkeke yo kuba zishobora no kuzabarira abana kuko bamwe muri bo usanga bakunda kujya gukinira hafi yacyo abandi bakinjiramo.

Bamwe mu baturage baturiye iki kimoteri baganiriye na Teradignews.rw bagaragaje ko imiterere y’iki kimoteri ishobora kubakururira ingaruka mbi z’umwanda bityo bakaba basabye ubuyobozi bw’Akarere gufata ingamba nshya cyangwa se bakakizitira.

Nzabandora Philbert yagize ati:’ Kuba iki kimoteri kitazitiye ni ikibazo gikomeye kuri twe tugituriye namwe murabibona,ntidushobora guhamya ko twakwirinda umwanda mu gihe bikimeze gutya kuko hari imyanda ikivamo ikaza hano mu ngo zacu izanywe n’amasazi, umuyaga ndetse n’abana bakijyamo.

Imbwa ziza gushaka Ibyo kurya muri iki kimoteri zirya amatungo y’abaturage

“Impumuro mbi ikivamo yo twarayimenyereye ntitucyoyinubira cyane, ubu igiteye ubwoba n’imbwa ziza gushakamo Ibyo kurya zikaturira amatungo ndetse mba mfite ubwoba ko nanatirimukira ahantu ikarya n’umwana imusanze mu rugo”.

“Baramutse bakizitiye izi mbwa ntizabona uko zicyinjiramo zacika hano vuba,amatungo n’abana bakarushaho gukomeza kugira umutekano usesuye”.

Faraziya Nyirandorimana yagize ati’ Icyo twasaba ubuyobozi ni uko bwazitira aha hantu cyangwa se hagafatwa izindi ngamba, bitabaye Ibyo ibi tuvuga nonaha byazageza no mu myaka 10 irimbere aribyo bikivugwa”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, Landouard Gahonzire yavuze ko bamaze kubona umuti urambye kuri ibi bibazo.

Yagize ati: “Mu byukuri ni ikibazo tuzi kandi turimo gushakira umuti, iki kimoteri tugiye kucyimurira mu murenge wa Gacaca kandi inyigo yamaze gukorwa. Twabonye ariwo muti urambye wo gukumira abinjirayo mu buryo bworoshye, mu gihe cya vuba tuzaba twagifunze.”

Gitifu Gahonzayire akomeza avuga ko bagiye kuvugana kompanyi ishinzwe kumenamo imyanda yitwa( M.ZI company LTD) ko baba barebye uburyo bacunga umutekano w’iki kimoteri mu buryo bwihariye.

Iyo ugeze kuri iki kimoteri ubona ko kiri hagati mu ngo z’abaturage ndetse usanga abana benshi buzuyemo bashakishamo ibyo kurya mu myanda.

📲Mwifuza kuvuugana na twe ku bw’igitekerezo runaka cyangwa se izindi serivise, duhamagare kuri:
0784581663/0780341462

Twitter
WhatsApp
FbMessenger