AmakuruPolitiki

Musanze: Abaturage bamaze amezi 3 barara barikubara inyenyeri kandi bari mu nzu,iyo imvura iguye biyorosa ihema(…..)

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve, Akagari ka Kabeza, aumudugudu wa Karunyira bamaze amezi agera kuri Ane barara bareba inyenyeri kandi naryamye nyuma yo kwibasirwa n’ibiza.

Mu mezi Ane agiye kwihirika, inzu z’aba baturage zahuye n’inkubi y’umuyaga yakomotse ku mvura nyinshi yaguye muri ako gace ishwanyaguza ibisenge by’ayo mazu ibindi irabigurukana inzu zisigara zirangaye hejuru.

Mu minsi ya mbere, aba baturage nahuye nayo maherere batangiye bacumbika mu baturanyi babo ariko biza kurambirana Kugeza ubwo nasubiye muri zanzu zabo zidasakaye bakaryama bihengetse uruhande rumwe hamwe n’amatungo yabo.

Mu gihe bahuraga n’ibyo biza, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwavuze ko bwabonye ikibazo cyabo bukaba bugiye gutangira kugikurikitana kugira ngo bahabwe ubufasha, ariko amezi agera kuri Ane agiye kwihirika nta kirahinduka.

Aba baturage bavuga ko bijejwe gufashwa ariko amaso agahera mu kirere kuko nta muyobozi n’umwe wigeze abageraho uretse abanyamakuru gusa babashije kubasura bakanabaganiriza.

Pelagie Nyirantungane umwe mubo umuyaga n’imvura byahekuye yagize ati'” Turababaye cyane kandi na mwe murabibona, ntitugiyinya imvura kuko ihora itunyagira mbeae tumeze nk’abirarira hanze, nta bisenge dufite nugupfa kwiruamira icyakoze iyo imvura ikabije turabyuka tugakomangira abaturanyi bakafuhengrka muri Saro(Saloon)”.

Uyu mugore ukuze yakomeje avuga ko kuva bahura n’ibyo bibazo nta bufasha na buke bigeze bahabwa ndetse ko nta n’umuyobozi wongeye kuhakandagira kuva abanyamakuru bahagera bagakora inkuru.

Ati'” Batwijeje ko bagiye kudufasha tukongera kubona aho kurambika umusaya ariko twarategereje turaheba

Enias Nzamuye nawe avuga ko batorohewe n’ibi bihe by’imvura turimo Kandi barara mu mazi atagira ibisenge.

Ati'” Buriya ribara uwariraye kuko ubu ijoro rimwe risigaye ricya wagira ngo ni icyumweru cyose, dusa n’abarara izamu kuko turarabhanze uretse kuba twinjira hariya tukegrkaho urugi wenda niryo tandukaniro, murabibona ko tubabaje nuko nta kundi twabigenza rwose”.

Perusi Mukarutabana ni umwe mu baturanyi b’aba baturage akaba anabacumbikira igihe haguye imvura ikabije, yasabye ubuyobozi ko bwakora iyo bwakabaye bugatabara abaturanyi be kuko basa naho nta buzima bagifite mu gihe bakibayeho gutya.

Ati'” Ubuyobozi bwacu rwose bukwiye no gukorera Imana bukabona uko aba bantu babaye, amezi arenga 3 arashize bategereje ko haricyo bafashwa ariko barahebye, harubwo imvura ibarenga bakaza gucumbika ariko se ibi byahiraho? Wabiha amahirwe angana iki?”.

Meya (Mayor) w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier yavuze ko Akarere kazi neza ikibazo cy’abo baturage, avuga ko atari muri Cyuve gusa ahubwo biri mu mirenge itandukanye ariyo mpamvu habanza gikorwa urutonde rw’ibyangiritse kugira bishakirwe ubushobozi kuko iyo bigaragaye ko bisaba Bije(Budget) ndende nabo biyambaza Minisiteri ishinzwe ubutabazi.

Yagize ati'” Ikibazo turakizi ndetse twanabikozeho icyegetanyo, muri make Ibiza biraza kandi biracyaza si muri Cyuve gusa twavuga ko byabaye, twahuye nabyo ariko iyo ari ibyoroheje turabafasha ariko iyo birihejuru y’ubushobozi bwacu natwe twandikira Minisiteri y’ubutabazi Kandi twarabikoze nibabe bihanganye dutegereje igisubizo vuba”.

Meya yakomeje ashimira Abaturage bakomeje kuba babacumbikiye anahumuriza abahuye n’ibiza.

Ati'”Ndashimira abakomeje kubacumbikira nibabe babafasha uko bashoboye ariko hagati aho abahuye n’ibiza nabo ndabizi ko bakeneye ubufasha ariko biri munyigo kandi bizabageraho kuko twagize icyo tubikoraho”.

Amazu yagurukaniwe ibisenge barigupfa kuyararamo
Dore uko munzu hamaze kumera kubera kugwamo imvura
Umuturage ahagaze ku nzu araramo agacunganywa n’imvura
Byibuze ifite igisebge nuko igaragara
Amazi aba yareze mu nzu

Mwifuza kuvuugana na twe ku bw’igitekerezo runaka cyangwa se izindi serivise, duhamagare kuri:
0784581663/0780341462

Twitter
WhatsApp
FbMessenger