AmakuruPolitiki

Musanze: Abasirikare n’abapolisi 38 basoje amasomo agenewe abari ku rwego rw’abofisiye bato n’abakuru

Abasirikare n’abapolisi 38 bari bamaze igihe bari guhabwa amasomo aganewe abari ku rwego rw’abofisiye bato n’abakuru (Junior Command and staff course) ,mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Rwanda Defense Force Command and staff college riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze bayasoje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023.

Umuyobozi wungirije w’ishuri rikuru rya gisirikare RDFCSC Nyakinama Col. Jean Chrisostome Ngendahimana yahaye ikaze abitabiriye uyu muhango agaragaza uburyo Abanyeshuri basoje amasomo bitwaye neza.

Ni igikorwa cyaranzwe no guha impamyabumenyi zishimangira ubumenyi aba basirikare n’abapolisi bungukiye muri aya masomo bamaze igihe kingana n’ibyumweru 20 bayakurikirana.

Abasirikare 36 mu ngabo z’u Rwanda ( Rwanda defence force)barimo kandi abagore 2, nibo basoje aya masomo, y’icyiciro cya 20 naho ku ruhande rwa polisi y’u Rwanda (Rwanda National police) ni 2.

Abasirikare 23 muri bo bafite ipeti rya Majors naho 13 bakagira irya Captains, aba polisi babiri basoje amasomo yabo ni abafite ipeti rya Chief Inspector of police.

Abasirikare n’abapolisi 38 nibo basoje aya masomo

Abasoje aya masomo agenewe abari ku rwego rw’abofisiye bato n’abakuru, bavuga ko Ibyo bize bizabafasha kurushaho kunoza neza inshingano za gisirikare bazagenda bahabwa umunsi ku munsi kuko ubumenyi bungutse bwabafashije gusobanukirwa birenzeho uko bakora kandi bakanoza neza Ibyo bashinzwe.

Capt.Ronald Muhirima umwe muri aba basirikare basoje amasomo bari bamaze igihe kigera ku mezi atandatu bahabwa mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Rwanda Defense Force Command and staff college yagaragaje ko Ibyo bize bizabafasha byinshi no kubahiriza inshingano neza kuko ibyinshi bagiye babisobanurirwa.

Yagize ati’:” Aya masomo azadufasha byinshi kubera ko uko umuntu agenda azamuka mu nzego za gisirikare ni nako inshingano zigenda ziyongera, izo nshingano zidutegereje rero Uba ugomba kuba uzifiteho ubumenyi bujyanye n’ibyo ugiye gukora, ibi rero nibyo baba badutegura kugira ngo tubashe gukora akazi mu buryo bwa kinyamwuga(Professional ) atari ugupfa kugakora,ahubwo ugomba kugakora nk’uko kagomba gukorwa kuko ubifiteho ubumenyi”.

Bahawe impamyabumenyi zishimangira Ibyo bamaze igihe biga

Capt.Ronald Muhirima wanahawe igihembo cyo kuba yaritwaye neza mu masomo ari ku mwanya wa mbere yashimiye umuhati w’abarimu babo n’uburyo iri shuri ryabahaye ubufasha buhagije bubaganidha ku nsinzi.

Yagize ati’;” Kuba nabaye uwa mbere nabyishimiye, ni ukubera umuhati mwinshi w’abarimu batwigishije batwitayeho neza ndetse n’ibifasha umunyeshuri bimeze neza bya hano kuri College, hari ikirere kiza gifasha umuntu kwiga neza,hari ubufasha buhagije bw’ishuri ndetse n’abarimu b’abanyamwuga iyo niyo ntandaro y’insinzi yanjye kandi yacu muri rusange”.

Capt.Uwintije Epiphanie umwe mu basirikare b’abagore 2 basoje aya masomo nawe yagaragaje ko yiteguye kuyabyaza umusaruro mu nshingano z’akazi azagenda ahabwa ndetse no kubahiriza amabwiriza akagenga.

Yagize ati’:” Aya masomo nk’uko intego yayo iri, gutegura aba-ofisiye bakuru mu bijyanye no gutegura urugamba ndetse no kuyobora ingabo, nungukiyemo byinshi cyane ko umusirikare agomba kugira uburyo yandika imyandikire ya Gisirikare ndetse akagira uburyo avuga mu miyoborere n’uburyo abwira abo ayobora kugira ngo babashe kugera ku ntego ubuyobozi bukuru buba bwiteze ku musirikare”.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango

Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Lt.Gen Mubaraka Muganga yashimiye aba basirikare n’abapolisi uko ari 38 ku muhati bagaragaje mu masomo yabo, abasaba gukomeza gukora neza inshingano zabo no gushyira mu bikorwa Ibyo bayingukiyemo.

Yagize ati'”Nk’uko bigaragara kuri uyu munsi birashimangira neza uburyo mwitwaye mu masomo mwahawe, ni igihe cyiza cyo kuyabyaza umusaruro mu gakora nk’uko mwabyize ni nayo nyungu y’igihe cy’ibyumweru 20 mumaze muyakurikira , abarimu bakoze Ibyo bashinzwe, Abanyeshuri nabo barakurikiye ni ukubashimira ku muhati mwagaragaje”.

Uyu muhango witabiriwe n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye zirimo umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, abayobozi mu nzego zitandukanye mu ngabo z’u Rwanda na Police y’u Rwanda (…..), Kuwa 31 Ukwakira 2022 nibwo aya masomo yasojwe kuri uyu munsi yari atangiye.

Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Lt.Gen Mubalaka Mugangaa yashimiye abasoje amasomo yabo
Abasoje amasomo biteguye kuyabyaza umusaruro buzuza inshingano zabo neza
Hafashwe ifoto rusange y’urwibutso nyuma y’uyu muhango
Twitter
WhatsApp
FbMessenger