Musanze: Abanyeshuri baremeye imiryango 30 itishoboye mu rwego rwo kwizihiza yubile y’imyaka 35 RPF Inkotanyi imaze ishinzwe
Abanyeshuri bo muri Muhabura Integrated Polytechnic College(MIPC), baremeye imiryango 30 iba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe aho buri muryango worojwe inkoko ebyiri mu rwego rwo guharanira iterambere rya buri Munyarwanda wese biciye mu muryango wa RPF Inkotanyi.
Ni mu gihe Umuryango RPF inkotanyi witegura kwizihiza Yubire y’imyaka 35 umaze ubonye izuba. Abanyamuryango bayo bakomeje gushyira imbere ibikorwa by’urukundo birimo gufasha imiryango itishoboye,kuyiremera no kuyisanira inzu.
Abaturage baremeye bashimiye byimazeyo umuryango wa RPF Inkotanyi intambwe umaze kubagezaho no kudahwema kubazirikana, ndetse bakaba bavuga ko nabo badateze kuzigera bayitera umugongo ngo birengagize ibyiza wabagejejeho.
Ni nyuma yo kwakira indahiro y’urubyiruko rw’abanyeshuri 147 biyemeje kuba abanyamuryango bashya ba RPF Inkotanyi biyemeje kudatera intambwe isubira inyuma ahubwo bagaharanira gukomeza gushyira imbere amahame n’intego by’umuryango.
Ntawenise Marceline, utuye mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Rwebeye ni umwe mu baremeye amatungo aho yagaragaje ko asubinwe byimazeyo kukuba nawe agiye kuba umworozi Kandi akaba yozera ko inkoko yahawe zizamufadha kurwanya imirire mini ku bana be.
Yagize ati: “Ndishimye cyane, kuva nabaho nibwo ngiye korora kandi rwose nahoze mbyifuza ariko nkabura ubushobozi, abana bacu bagiye kujya barya amagi ndetse mbatekere nta gwingira titeze kuzagaragara I wanjye. Ndashimira cyane n’iri shuri ryadutekerejeho ubu tugiye kwivana mu mirire mibi.”
Uwineza Christine wo mu kagari ka Rwebeya nawe yagaragaje ko kubera ibyiza RPF Inkotanyi ikomeje kubagezaho atazingera atera intambwe imusubiza inyuma Kandi ko nawe anejejwe no kuba abaye umworozi.
Yagize ati: “Umuryango wacu wa RPF inkotanyi ndawushimira cyane, umaze kutugeza kuri byinshi , dore uyu munsi abanyamuryango bandemeye inkoko zizamfasha guhangana n’imirire mibi, ndishimye cyane kandi Imana izakomeza ibahe umugisha, ntiduteze gutatira Igihango dufitanye.”
Aba baturage bavuze ko bagiye gufata neza inkoko bahawe kuburyo nabo bazagera ku rwego rwo koroza bagenzi babo, kuko bari bamaze igihe kitari gito babyifuza ntibabashe kubibona ariko ubu bakaba bahinduriwe ubuzima.
Gasana Vedaste Chairperson w’Umuryango RPF Inkotanyi mu ishuri rya MIPC,yavuze ko batekereje gukora iki gikorwa kugira ngo buri mu nyamuruango wa RPF Inkotanyi azabashe kwizihiza iyi Yubile y’imyaka 35 ahagaze neza mu buryo bw’ubuzima ndetse n’ubukungu.
Mu bikorwa bateguye gukora ubu bamaze gutangira Mituweli imiryango 50 itishoboye,bubakiye Umuturage umwe ,ubu bakaba baremeye Indi miryango 30 bayiteza imbere mu bworozi bw’imkoko.
Yagize ati: “Nta munyamuryango ukwiye kubaho nabi, niyo mpamvu twahisemo kuremera iyi miryango itishoboye, twatanze inkoko zizafasha mu kurwanya imirire mibi mu bana; si ibyo gusa kuko hari n’imiryango 50 tuzishyurira ubwisungane mu kwivuza ndetse tuzubakira n’undi muryango utishoboye.”
Gasana akomeza avuga ko ibi byose kubigeraho babikesha politike nziza irangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame ndetse akaba asaba buri wese cyane cyane urubyiruko gushyira imbere ibikorwa by’urukundo kugira ngo bubake umuryango nyarwanda bucike.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier ashimira cyane iri shuri ryatekereje kuri iki gikorwa cyiza kugira ngo bafatanye n’abandi mu kwizihiza iyi Yubile y’imyaka 35 umuryango wa RPF umaze ubayeho.
Yagize ati: “Kuba ishuri rya MIPC ryarateguye iki gikorwa cyiza turabibashimira cyane, baratekereje gukora ibi bikorwa bijyana no kwizihiza yubile y’imyaka 35 umuryango wa RPF umaze ubayeho, nk’umuryango rero ku rwego rw’akarere turabashimira cyane , kandi mwabonye ko baremeye abaturanyi baturanye n’ikigo, ibintu byo kwishimira cyane.”
Abafashijwe ni abaturage batishoboye batoranyijwe bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bo mu Kagali ka Rwebeya, mu murenge wa Cyuve, buri muturage yahawe inkoko ebyiri. Ni ibikorwa byabanjirijwe n’imikino mu rwego rwo gukoneza kwizihiza yubire y’imyaka 35 umuryango wa RPF Inkotanyi umaze ubayeho.
Imiryango 30 yahawe inkoko ebyiri ebyiri ni ukuvuga ko hatanzwe inkoko 60, yemeza ko izazirinda abajura Kugeza zororotse ubukungu bukarushaho gutera imbere.