AmakuruPolitiki

Musanze: Abamugariye ku rugamba baratabariza inzu zabo zitakibabyarira umusaruro

Koperative y’abamugariye ku rugamba 9 bo mu Mudugudu wa Susa mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, barasabwa ko basubizwa uburenganzira ku nzu zabo bari barubakiwe ngo zibafashe mu iterambere ryabo zimaze imyaka itanu zikoreshwa ariko bo nta kintu bahabwa.

Izi nzu ziri mu Mudugudu wa Susa mu Kagari ka Ruhengeri, zubatswe mu 2014 ngo zunganire ubushobozi bw’abo 9 bamugariye ku rugamba bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe b’abo batujwe mu Mudugudu wa Susa.

Kuva izo nzu ebyiri zubakwa zikamurikirwa abo bamugariye ku rugamba, imwe yahise itangira gukorerwamo n’ivuriro rito (Poste de Sante) itarigeze igira n’igiceri na kimwe ibinjiri kugeza ubu bikozwe n’Akarere ka Musanze, indi ikorerwamo ubucuruzi bw’akabari na resitora, butike n’imiryango wo kugosheramo ubukose buvuyemo bugakusanywa bukagabanwa n’abanyamuryango bakagira bimwe mu bubazo bajya gukemura mu miryango yabo.

Siko byakomeje ariko kuko mu 2018 imirimo yose yakorerwaga muri iyo nzu yahagaritswe bikozwe na Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubizwa mu buzima busanzwe abari ingabo hagashyirwamo undi mushoramari wari uzanye uruganda rutunganya imyenda, abo bamugariye ku rugamba bagasezeranywa kujya bahabwa amafaranga y’ubukode n’ubwo batamenyeshejwe uko angana ndetse n’abo mu miryango yabo bakigishwa gutunganya imyenda ndetse bagahabwamo n’imirimo.

Uru ruganda narwo ntirwateye kabiri kuko twakoze igihe gito rurekera aho gukora bigeze mu gihe Isi yari yugarijwe na Covid-19 ho birahagarara kugeza n’ubu hakaba hadakoreshwa kandi hakirimo n’imashini z’urwo ruganda ndetse inzu nayo ikaba yaratangiye kwangirika ariho abo bamugariye ku rugamba bahera basaba gusubizwa inzu zabo kuko nta kintu zibinjiriza kandi zatangiye no kwangirika.

Shirumuteto Innocent uhagarariye abo bamugariye ku rugamba, yagize ati” Ubundi aha ngaha hari hubakiwe twe ngo hakorerwe habyazwe umusaruro wunganire ubushobozi bwacu nk’abamugariye ku rugamba. Mbere ayo twakuragamo yashyirwaga kuri konti ariko ubu imyaka ibaye itanu ntacyo dukuramo kandi n’inzu zacu zatangiye kwangirika.”

Akomeza agira ati” Ikibazo cyacu twakigejeje ku nkeragutaba, kuri Komisiyo ya demobilizasiyo n’ubuyobozi bw’akarere ariko ntacyo badusubiza gifatika kuko icyo dushaka ni ikinjira si amagambo. Turifuza gusubizwa inzu zacu zikabyazwa umusaruro nk’uko twari twazitewemo inkunga.”

Bizimungu Karasira nawe yagize ati” Twe nk’abamugariye ku rugamba twibaza niba aritwe tugomba gufasha akarere, mbere twarakoraga tukunguka. Badusezeranyije ko amafaranga agiye kwiyongera ariko imyaka yose nta kintu twari twabona. Badusubiza inzu zacu kuko zajyaga zitwunganira mu bushobozi. Ikibazo cyacu tubona ari Komoseri Nyamurangwa watumye kidakemuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, avuga ko iki kibazo bakizi ndetse bari no kugishakira igisubizo kirambye bityo bikabyara inyungu zari ziteganyijwe.

Yagize ati” Nibyo koko hari inzu zubakiwe abamugariye ku rugamba ngo zibafashe kwiteza imbere ariko habayeho kutavugwaho rumwe, ubu turi gufatanya na komisiyo ya demobilizasiyo ndetse n’izindi nzego dufatanye n’abandi bafatanyabikorwa mu gihe cya vuba turaba twabonye igisubizo ivuriro rito rikore na bariya bazubakiwe zibabyarire umusaruro kandi ni nako bizagenda no kuri bariya bandi bahakorera.”

Izo nzu zubakiwe abamugariye ku rugamba 9 batujwe mu Mudugudu wa Susa zikaba zitababyarira inyungu zari zifite imbuga ihagije yakirirwagamo ibirori n’ubukwe, inzu nini ifite ibyumba bihagije n’ibindi binini byakiraga inama ku buryo kuri ubu ugereranyije n’uko ibiciro by’ubukode bihagaze abenshi bahuriza ku kuba hakoreshwa amafaranga ari hagati y’ibihumbi 300 na 400 ku kwezi.

Kuri ubu hari ibice byatangiye kwangirika birimo n’inzira z’abantu bafite ubumuga, ubwiherero, aho guparika imodoka kubera kutitabwaho aribyo ba nyirazo basaba ko bazisubizwa bakazitaho ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bukabizeza kuba bwabaha igisubizo kirambye mu minsi ya vuba kuko bari gufatanya n’izindi nzego n’abafatanyabikorwa babo.

Yanditswe na Bazatsinda Jean Claude

Twitter
WhatsApp
FbMessenger