AmakuruPolitiki

Musanze: Abagenzacyaha 133 bashoje amasomo bitezweho iki?

None kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Nyakanga 2023 ku ishuri rikuru rya Police riherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’ Amajyaruguru habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y’ ibanze y’ Ubugenzacyaha (Basic Criminal Investigation Course) ikiciro cya 6.

Ni umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Nyakubahwa Minisitiri w’ Ubutabera Emmanuel Ugirashebuja, Umunyamabanga Mukuru wa RIB Bwana Jeannot Ruhunga, abahagarariye ingabo na Police ndetse n’ ababyeyi, inshuti n’ umuryango by’abari bashoje amasomo.

Muri uyu muhango Minisitiri w’ Ubutabera yakiriye indahiro z’abagenzacyaha b’Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha (RIB) 133 basoje aya mahugurwa barimo abagabo 94 n’ abagore 39. Minisitiri w’ Ubutabera yabasabye gukorana umurava no  guhesha ishema ikigo bakorera bubaha ndetse banashyira mu bikorwa inshingano bahawe kandi bakanazikora neza.

 

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger