Muri REB ho wagira ngo bahahambye umusazi: Madame Marie Immaculée Ingabire
Madame Marie Immaculée Ingabire uyobora umuyobozi wa Transparency International Rwanda yatangaje ko mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB wagira ngo bahahambye umusazi kubera akavuyo n’imihindagurikiye ya gahunda y’uburezi ihora muri iki kigo.
Yabivugiye mu kiganiro Ubyumva ute cya KT Radio cyabaye kuri uyu wa kane tariki 17 Mutarama 2019.
Muri iki kiganiro bagarutse ku buryo nihatagira igikorwa ngo ihuzagurika riri mu burezi bw’u Rwanda rihagarare, ahazaza h’igihugu hazaba hatizewe.
Ibi yabikomojeho ubwo yavugaga ku mpinduka zabaye mu burezi bw’u Rwanda muri iyi minsi, muri byo harimo kuba ibihano byatangwaga mu mashuri byaravanweho, guhindagura ibigo muri Kaminuza y’u Rwanda, kuba abanyeshuri bose basigaye batsinda ngo ntawugitsindwa, ntawugisibira, guhindura ingengabihe z’amasomo, guhindura ururimi abanyeshuri bigamo n’ibindi.
Madame Marie Immaculée Ingabire yavuze ko na we yemeranya n’abavuga ko ari uguhuzagurika.
Ati:” Mu ijambo rimwe njye ndi kumwe n’abo bavuga ko ari uguhazagurika, rwose mu burezi turahuzagurika cyane ku buryo n’ingaruka zabyo ugenda uzibona, ntangazwa n’iyo tuvuga ngo ireme ry;uburezi ntaryo, hari n’abavuga ko rihari ariko sinzi aho baribona, ikintu cya mbere kidindiza ireme ry’uburezi ni iryo hindaguruika rya buri munsi ry’ibintu byose bitandukanye.”
Yunzemo ati:”Iyo ufashe umwana wo mu Rwanda ukamubwira ngo yige mu cyi ku izuba ringana kuriya, amazi mu mashuri yarabuze bagomba no kujya kuvoma, sinzi icyo uba utekereza, sinzi icyo uba wumva ushaka.”
Ku bijyanye no kuba abana bose batsinda yagize ati:” Iyo uvuze ngo nta mwana utsindwa, ngo abana bose bagomba gutsinda, bose batsinda se bate? ubwo se ikizamini ugitangira iki ubwo niba bose batsinda? kuva nabera uko ngana uku nari ntarabona aho ngo abana bose batsinda, nta mwana wemerewe gusibira, erega bakabishyira mku mihigo, mwarimu agahiga ngo abana bose bazatsinda ku kigero cya 99%, uri Imana se? uzabigira se?”
Yakomeje agira ati:” Ukabyuka mu gitondo ukavuga uti faculty zose zive i Butare zize i Kigali, abana bakaza i Kigali bakazerera bajya mu mazu abahenze na buruse tuzi uko ziza ndetse ari na nkeya, urabazana i Kigali gukora iki?”
Yavuze ko mu gihugu umuntu wese abyuka agatekereza ikintu kigomba guhinduka, abo akibwira na bo ntibagitekerezeho, inteko ishingamategeko na yo ikacyemeza.
Madame Marie Immaculée Ingabire yavuze ko muri REB hari akavuyo ku buryo wagira ngo bahahambye umusazi.
Ati:”Mu burezi hari akavuyo nka kariya twabonye ishyorongi, bohereza abana barenga 180 mu kigo gifite imyanya 80 gusa, muri REB ho icyakora wagira ngo bahambye umusazi, ntabwo nzi ibyaho pe simbizi, ibyo ni ibyanjye mbona ntyo.”
Madame Marie Immaculée Ingabire yanagarutse kuri Kaminuza ya Gitwe iherutse gufungirwa na Minisiteri y’uburezi aho yafunze ishami ry’ubuganga.
Yavuze ko iyi kaminuza ifite Laboratoire igezweho yewe na Kaminuza y’u Rwanda idafite ariko bayifunze bavuga ko itujuje ibisabwa, bayisabye gushaka abarimu iragenda irabashaka ariko MINEDUC ntirayikomorera, ahubwo Minisiteri y’uburezi yavuze ko ibibazo iyi Kaminuza ifite ari ibanga, Madame Marie Immaculée Ingabire yibaza iryo banga batashatse kuvuga iryariryo rikamuyobera.
Madame Marie Immaculée Ingabire yavuze ko mu burezi harimo ikibazo gikomeye ku buryo Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari we ugomba kugihagurukira kuko ababishinzwe bose barabitinya, barabeshya, barahishirana kandi kugira ngo na we abijyemo ni uko Perezida yabimenya , kubimenya rero ni uko abantu babibwira Perezida Kagame kuko ari we wizewe wakemura iki kibazo.