Muri Kenya hashyizweho utubyiniro twabagore gusa
Mu gihugu cya Kenya hari hamaze iminsi havugwa ipfu z’abagore bagwa mu tubyiniro dutandukanye ndetse hakaba hari n’abavuga ko bafatwa nabi , ibi byatumye hari abagore biyemeza gukodesha urugo rusanzwe ari urwo guturamo bagatumira bagenzi babo maze bakahahindura ahantu ho guceza no kwidagadura ijoro ryose.
Abagore muri Kenya ngo binubira uburyo abagabo baba babitegereza muri night clubs, umwe muabjya kwidagadurira aha hantu w’imyaka 26 agira ati “Tugomba kubafatira ibyemezo bikomeye. Uba ushaka gusohokana n’inshuti zawe, abagabo bakabyivangamo”.
“Ubu rero ubwo dufite ahacu h’abagore gusa twumva dutekanye, kandi wumva uri kumwe n’abantu bakumva”.
Muri utu tubyuniro ngo nta mugabo uzajya ukandagiramo , hazidagadurira abagore n’abakobwa gusa. Yewe n’abavanga umuziki (DJ) n’abashyushyarugamba(MC) bazajya baba ari abakobwa cyangwa abagore.
Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko umutekano ubawakajijwe bene hari hantu , abagabo bemererwa kwinjira iyo gusa baje gucyura abo baherekeje, bagomba guhita basohoka bakagenda.
Ibi bije nyuma yaho mu 2018 umuryango Plan International washyize Nairobi ku mwanya wa gatandatu mu mijyi 22 ku Isi aho abagore bafite ibyago byinshi byo guhohoterwa bishingiye ku gitsina aho baba basohokeye.
Abagore bagize iki gitekerezo, banze ko amazina yabo amenyekana kubera umutekano wabo basanzwe bakora ibijyanye no kumurika imideri, imiziki n’ubuhanzi.
Ibirori byo guceza by’abagore gusa babitangiye mu 2018, umwaka utaroroheye abagore muri Kenya, umwe muri bo aganira na BBC yagize ati: “Humvikanye inkuru nyinshi z’ubugizi bwa nabi, abantu benshi bagaragaje urwango ku bagore no kuri internet. Twabonye inkuru nyinshi z’ihohotera rishingiye ku gitsina. Twashakaga uburyo bwose bwo kugabanya ibi kandi abagore bagakomeza kwidagadura”.
Ishyirahamwe ry’abagore bo mu Nteko ya Kenya ryatangaje ko ryabaruye impfu 50 z’abagore Bagiye bapfa kubera impamvu z’utubari .Mu duce tumwe na tumwe tw’i Nairobi, bagiye kujya bakodesha ingo zisanzwe maze abagore bagenzi babo bidagadure ijoro ryose.
Gusa hari bamwe bavugako ibi bizakurura ubutinganyi cyane ngo kuko nubwo habagaho urugomo mu tubyiniro turimo abagabo n’abagore nta mutinganyi wari kuhabona none ngo byashoboka ko abagore nibajya bamara gusinda bajya batingana bigafata indi ntera.
Ibikorwa bibi bibera aho abantu b’ibitsina byombi basohokera ni byo byatumye hari abagira iki gitekerezo cy’ahantu abagore bajya basohokera bonyine.
BBC