AmakuruIyobokamana

Muri iki gihugu ndetse no muri Afurika, nta muhanuzi unduta: Gitwaza-VIDEO

Sinzi ko muri Iki gihugu.. Muri Afurika, hari umuhanuzi unduta. Birashoboka ko azaza ariko muri iki gihe ndiho ntimuzamubona”, aya ni amagambo ya Apotre Gitwaza ubwo yatangazaga ko nta muhanuzi umuruta muri iki gihe haba hano mu Rwanda ndetse no muri Afurika.

Ibi yabivuze ubwo yarimo yigisha ijambo ry’Imana mu rusengero rwa Zion Temple ruherereye mu Gatenga dore ko akenshi ibyigisho by’uyu muhanuzi uvuga ko nta wumuruta muri Afurika bikunze gucaracara ku mbuga nkoranyambaga yewe zikanafasha benshi n’ubwo hatabura abazikwena.

Mu mashusho ya Gitwaza ari kuzenguruka ahantu henshi , yumvikanye agira ati:  “Sinzi ko muri iki gihugu hari umuhanuzi unduta. Ibi mbabwira si ukwirata kandi Imana ibimbabarire niba hari akantu ko kwirata kandimo. Sinzi ko muri iki gihugu, muri Afurika, mufite umuhanuzi umeze nkanjye. ”

Akomeza agira ati “Birashoboka ko azaza ariko muri iki gihe ndiho ntimuzamubona. Muzamushakishe mumumbwire. Ababyanga muramufite?. Mwemera iby’abandi.. mwemera ibyabo? Ntabwo ari mwese? Barya babemera bari aha mufite ikibazo. Ndababwiza ukuri muzabimenya naragiye.”

Yabivuze abwira abari bitabiriye amateraniro ko u Rwanda rufite amahirwe yo kugira umuhanuzi ukomeye nkawe, icyakora yahise avuga ngo Imana imubabarire niba yifitemo ubwirasi ariko ukuri kwe ni uko.

Apotre Dr Gitwaza ni we muyobozi wa Zion Temple Celebration Centre ku Isi.

Gitwaza yavuze ko nta muhanuzi umuruta mu Rwanda no muri Afurika

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger