Muri Gicumbi FC ngo abakinnyi basigaye babayeho nk’aba Real Madrid
Banamwana Camarade utoza ikipe ya Gicumbi FC yatangaje ko abakinnyi b’ikipe atoza basigaye babayeho nk’aba Real Madrid yo muri Espagne, nyuma y’ubuzima bushaririye abakinnyi b’iyi kipe bari bamazemo iminsi.
Ibi uyu mutoza yabitangaje mu kiganiro yagiranye na KT Sports kuri uyu wa gatatu.
Umutoza Camarade yabajijwe uko we na Gicumbi ye biteguye ikipe ya Mukura VS bazahura kuri uyu wa kane mu mukino wa shampiyona w’ikirarane uzabera i Gicumbi, asubiza ko intego ari ukuwutsinda kugira ngo barangize imikino ibanza ya shampiyona bari ku mwanya wa 11.
Umutoza Camarade ntashidikanya ko Mukura isigaye iri ku rwego rwa APR FC na Rayon Sports, gusa yizeza Ab’i Gicumbi kuzakora ibishoboka byose akabaha ibyishimo imbere y’iyi kipe yo mu majyepfo y’u Rwanda.
Abajijwe niba imibereho y’abakinnyi ba Gicumbi yaba yarahindutse ugereranyije nuko bari babayeho mu minsi yashize, umutoza Camarade wavuganaga akanyamuneza kenshi yavuze ko abakinnyi b’iyi kipe basigaye babayeho nk’aba Real Madrid.
Ati”Imibereho yarahindutse cyane. Yaba ibyo barya, aho barara…mbese basigaye babayeho nka Real Madrid.”
Umutoza Camarade yemera ko mafoto yacicikanye mu itangazamakuru agaragaza ubuzima burura Gicumbi FC yari ibayemo ari impamo, gusa akavuga ko hanashyizwemo n’aya kera Gicumbi ikiba mu kiciro cya kabiri.
Uyu mutoza ashimangira ko umwuka mwiza uri muri Gicumbi magingo aya uturuka ku buyobozi bwabumvise, akaba ashimira by’umwihariko umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Guverineri Gatabazi JMV wakoreye ikipe ya Gicumbi ubuvugizi.
Ku bijyanye n’amakuru yavugaga ko hari abakinnyi ba Gicumbi bahembwa 20,000Rwf, Banamwana yabajijwe niba aba bakinnyi baba na bo barahinduriwe ubuzima bakongererwa amasezerano, asubiza ko ibijyanye n’amasezerano bikorwa hagati y’umukinnyi ku ngiti cye ndetse n’ubuyobozi.
Camarade ku giti cye avuga ko ubuzima bwe bumeze nk’ubwo muri Osasuna (Ikipe iciriritse yo muri Espagne) gusa na we akaba ari mu biganiro na Gicumbi FC Kugira ngo abe yahabwa amasezerano mashya.