Muri Gereza ya Ruhengeri hatangijwe igikorwa cyo gusiramura imfungwa n’abagororwa
Ku wa Kane taliki ya 18 Nyakanga 2019, muri gereza ya Ruhengeri iri mu Karere ka Musanze hatangijwe igikorwa cyo gusiramura imfungwa n’abagororwa mu rwego rwo kurushaho gusigasira isuku no kwirinda indwara za hato na hato zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Byitezweko abagera kuri 600 ari bo bazagerwaho n’iyi gahunda.
Iki gikorwa cyateguwe na Ministeri y’ubuzima ifatanyije n’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS).
Imfungwa n’abagororwa bo muri Gereza ya Ruhengeri basiramuwe bishimiye iki gikorwa kigiye gutuma barushaho kubungabunga isuku no kugabanya ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyane cyane Virus itera SIDA.
Umuyobozi wa Gereza ya Ruhengeri Chief Supt Christophe Rudakubana asobanura ko imfungwa n’abagororwa baba barimo abazasoza ibihano bitegura gusubira mu miryango bakomokamo, bikaba byiza kugira uburenganzira bwo guhabwa iyi serivisi.
Yagize ati “Muri iyi gereza dufitemo abakatiwe igihano cya burundu ariko tukagira n’abagororwa baba barakatiwe ibihano baba bagomba kuzarangiza basubira mu miryango yabo; aba kimwe n’abandi banyarwanda bafite uburenganzira kuri izi serivisi zituma babungabunga ubuzima. Kubasiramura turabikora kugira ngo binabafashe kwirinda umwanda ndetse ubwo bazaba basubiye mu miryango yabo bazabe bafite ibyago bicye byo kwandura indwara cyangwa kuzanduza abandi”.
Ni gahunda iri gukorwa na Minisiteri y’ubuzima ku busabe bw’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS). Mu gihe cy’ibyumweru bibiri izamara, abagera kuri 600 ni bo bazaba bamaze gusiramurwa mu gihe iyi gereza ibarizwamo abagera ku 2773 b’abagabo n’abagore.
Nikokeza Arlette umukozi ushinzwe ishami rishinzwe kurwanya virus itera SIDA muri RBC ikigo cya Minisiteri y’ubuzima, yabasabye kuyigira iyabo.
Yagize ati “Ntabwo twifuza kumva uwarangije igihano ahawe amahirwe yo kujya gukomeza ubuzima hanze ya gereza ngo agereyo yandure indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo na Virus itera Sida cyangwa izindi ziterwa n’umwanda wo ku mubiri kubera ko atasiramuwe. Niyo mpamvu tubikangurira imfungwa n’abagororwa b’igitsina gabo kugira ngo babigire ibyabo kuko bibafashe mu bwirinzi buri ku kigero cyo hejuru”.
Imibare ya Ministeri y’ubuzima yo mu mwaka wa 2015 igaragaza ko muri rusange mu Rwanda abantu bamaze gusiramurwa bagera kuri 30%.