AmakuruImikino

Muri APR FC bakoze inama y’igitaraganya ifatirwamo imyanzuro ikakaye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, abakinnyi, abatoza ndetse n’abayobozi ba APR FC bakoze inama y’igitaraganya; ifatirwamo imyanzuro ikomeye ishobora gusigira abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe inzara kubera kudahabwa imishahara.

Ni inama yari igamije kurebera hamwe ikitaragenze neza ndetse banagire zimwe mu ngamba zikarishye zafatwa kugira ngo nibura iyi kipe izabone itike iyijyana mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu (Total CAF Confederation Cup) kuko amahirwe asigaye mu kuba batwara igikombe cy’Amahoro 2019.

Ni nyuma y’uko APR FC yatakaje igikombe cya shampiyona ahanini bitewe no kwitwara nabi mu mikino yo kwishyura ya shampiyona. Urugero nk’imikino 14 ya shampiyona iyi kipe yakinnye mu mikino yo kwishyura, yashoboye gutsindamo imikino umunani yonyine iyindi irayitakaza.

Iyi nama ya APR FC yitabiriwe n’abakinnyi bayo bose ndetse n’abatoza, uretse Issa Bigirimana amakuru avuga ko ari hanze y’u Rwanda nta ruhushya yahawe n’ubuyobozi bw’ikipe bwo kujyayo.

Iyi nama yabereye mu muhezo, gusa imwe mu myanzuro yayifatiwemo ni uko:

1.Mu gihe APR FC itarakina na Police FC mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona 2018-2019, abakinnyi ntibagomba guhabwa umushahara w’ukwezi kwa gatanu 2019 ku matariki bari basanzwe bamenyereye.

2.Mu gihe kandi APR FC yatakaza umukino ifitanye na Police FC ku wa 1 Kamena 2019, abakinnyi bazakomeza kudahembwa kugeza igihe bazaba babashije gutwara igikombe cy’Amahoro 2019. Bitaba ibyo, ubwo bakazamenyeshwa ikizakurikira nyuma. Izi gahunda zirareba abatoza n’abakinnyi.

Muri iyi nama yitabiriwe n’abakinnyi bose ba APR FC usibye Issa Bigirimana rutahizamu w’iyi kipe bivugwa ko ashobora kuba ari hanze y’u Rwanda mu buryo butazwi n’ikipe bityo akaba agomba guhanwa mu gihe cya vuba.

4. Inama yanzuye kandi ko hari abakinnyi bagomba kuzasezererwa muri APR FC ubwo umwaka w’imikino uzaba urangiye kugira ngo bajye gushakira ahandi. Iyi ngingo izibanda cyane ku bakinnyi basoje amasezerano yabo bityo bakaba bari bategereje kubona andi nk’uko amakuru agera ku INYARWANDA abihamya.

Mu gihe abenshi mu bakunzi ba APR FC bakomeje kunenga umutoza Zlatko Krmpotic bamushinja kuba inyuma y’umusaruro mubi w’ikipe yabo, nta kigezwe gitangazwa kuri  uyu munya-Serbia muri iriya nama.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger