AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

“…. Muraza kutubona ” Perezida Kagame aburira abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaburiye abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, abasaba kwitandukanya na byo mu maguru mashya, bitaba ibyo bakazabiryozwa ku kiguzi kiri hejuru.

Mu ijambo rye ubwo yari yitabiriye  umuhango wo kwakira indahiro z’abayobozi baherutse gushyirwa mu myanya y’ubuyobozi, harimo abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta n’abayobozi mu ngabo z’igihugu. Umukuru w’igihugu yavuze ko uzahirahira agerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bizamuhenda.

Yagize ati “Hano ndashaka gusobanura ko tugiye kuzamura ikiguzi cyose byasaba, ku bantu bose bashaka guhungabanya umutekano wacu. Ikiguzi kizazamuka, haba mu bushobozi tuzashyiramo ngo twizere ko dufite icyo bisaba cyose ngo tube dufite umutekano w’igihugu cyacu, abaturage bacu n’iterambere ryacu.”

Umukuru w’igihugu  yagarutse ku bantu bihisha inyuma ya politike n’ibintu bidasobanutse, bagashaka guhungabanya umutekano w’igihugu,

“..Muri make, ndashaka kuburira abantu bamwe muri twe, bihisha inyuma y’ibintu bitandukanye. Bihisha inyuma ya politiki, demukarasi, ubwigenge, natwe ubusanzwe dushaka, kuko ni inshingano zacu kumenya ko hari demukarasi, amahoro, ubwigenge n’amahoro mu gihugu cyacu”.

“Ku bantu rero bashaka kwihisha inyuma y’ibintu bidasobanutse, ndetse ugasanga bashimagizwa banashyigikiwe n’abantu bari hanze y’igihugu, bakaryoherwa,… muraza kutubona.”

Perezida Kagame yavuze ababikora bakwiye kwitandukanya nabyo hakiri kare, kuko utarabikora agomba gushyirwa aho akwiriye.

Yakomeje ati “Ntabwo waba hano ngo wungukire ku mahoro n’umutekano twaharaniye, twameneye amaraso mu myaka myinshi, ngo nurangiza unyure inyuma uduteze ibibazo. Tuzabashyira aho mukwiye kuba, nta kabuza.”

“Abantu bagize uruhare mu mahano ya Jenoside, bakomeje iyo politiki n’ingengabitekerezo yayo, barafunzwe, baza kurekurwa, mbere y’ibyo twarabababariye, barongera batangira gukina iyo mikino. Turaza kubashyira aho mukwiye kuba muri. Maze n’abo babiteraho urusaku, tuzarebe icyo bakora. Ndabwira abo bakomeje imikino bashaka kudusubiza aho twahoze ariko tukaba tumaze kubirenga.”

Umukuru w’igihugu kandi yibukije abayobozi barahiye, ko batangiye inshingano mu gihe igihugu kiri gutangira icyerekezo gishya, abasaba ko imbaraga bazanye n’imikorere bigomba kuganishwa muri icyo cyerekezo.

Yabasabye kandi gukora bagamije guhindura igihugu, ku buryo ubukungu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda bikomeza kwiyongera, imiyoborere bigenderaho cyangwa ituma bishoboka na yo igakomeza kunozwa.

Abayobozi barahiye
Abayobozi barahiye
Perezida Kagame mu ifoto y’urwibutso hamwe n’abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda nyuma yo kurahirira inshingano zitandukanye bahawe.( photo :Igihe)
Twitter
WhatsApp
FbMessenger