AmakuruPolitiki

Mupezi George wari umusenateri yeguye ku nshingano yari afite

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatangaje ko Senateri Mupezi George wari umusenateri yeguye ku mpamvu ze bwite.

Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa X rw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa 7 Kamena 2024 bugaragaza ko ibaruwa y’ubwegure bwe yashyikirije Perezida wa Sena ku wa 6 Kamena 2024.

Bugira buti “Ku wa 6 Kamena 2024, Perezida wa Sena yakiriye ibaruwa y’ubwegure ku murimo w’Ubusenateri ya Mupenzi George ku mpamvu ze bwite.”

Mupenzi George w’imyaka 68, yatangiye inshingano zo kuba umusenateri muri manda yayo ya gatatu yatangiye 2019 ikaba iteganyijwe kurangira mu 2024.

Mbere y’uko aba umusenateri yabaye Umuhuzabikorwa w’Ikigo gikora ubushakashatsi kinakahugura amakoperative, IWACU Center. Yabaye Umujyanama wihariye wa Minisitiri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’Amategeko.
Sena igizwe n’Abasenateri 26 bamara manda y’imyaka itanu yongerwa rimwe gusa kandi nibura 30 ku ijana bagomba ari abagore.

Muri bo 12 batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe Inzego z’imitegekere y’igihugu, umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika na bane bagashyirwaho n’Ihuriro ry’Igihugu nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki.

Ni mu gihe umwe atorwa mu barimu cyangwa abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru bya Leta mu gihe undi atorwa mu barimu cyangwa abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru yigenga.

Abakuru b’ibihugu barangije neza manda yabo cyangwa basezeye ku bushake bwabo, iyo babisabye bajya muri Sena nk’uko biteganywa n’ingingo ya 80 n’iya 81 z’Itegeko Nshinga kandi bo nta manda bagira.

Ingingo ya 13 y’Itegeko Ngenga N°007/2018.OL ryo ku wa 08/09/2018 rigenga imikorere ya Sena, igena ko mu gihe umusenateri washyizweho yeguye, apfuye, avanywe ku murimo n’icyemezo cy’urukiko cyangwa agize impamvu imubuza burundu kurangiza inshingano ze igihe cya manda gisigaye kingana nibura n’umwaka umwe, urwego rwamushyizeho ni rwo rugena umusimbura.

Madamu Jeanine Munyeshuli yirukanywe mu nshingano za leta

Twitter
WhatsApp
FbMessenger