Munyaneza Djazira uzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2018 yigaragaje yambaye ubusa(Amafoto)
Munyaneza Djazira watoranyijwe ko ariwe uzahagararira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational2018, rizabera muri Poland yigaragaje yambaye ubusa ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mukobwa yashyize amafoto ye amugaragaza yambaye ubusa ku rubuga rwe rwa Instagram akoresha gusa yifotoje kuburyo atigeze agaragaza ibice by’ibanga n’ubwo n’ibyo yakoze bitigeze bishimisha ababonye aya mafoto.
Benshi mu babonye aya mafoto bagiye bifuza ko ubuyobozi bubishinzwe bwareba ikimukwiye kuko bidakwiye ku muntu nk’uyu uba yaragiriwe icyizere cy’uko agomba guhagrarira igihugu mu ruhando mpuzamahanga.
Djazira yagaragaje ubwambure bwe mu gihe ku italiki ya 07 Ukuboza 2018,aribwo hazaba umuhango wo gutora umukobwa uhiga abandi mu bwiza, mu irushanwa rya Miss Supranational rizabera muri Poland.
Muri uyu mwaka wa 2018, umunyarwandakazi Munyaneza Djazira w’Imyaka 19 usanzwe akora ibijyanye n’imideli muri Nigeria, niwe watoranyijwe kuzaserukira igihugu muri iri rushanwa rigiye kuba ribaye ku nshuro yaryo ya 10.
Nubwo uyu mukobwa yigaragaje yambaye ubusa agafunga umwanya w’ibitekerezo kuba byabonwa n’uwariwe wese, uwabonye aya mafoto yagiye akoresha ubundi buryo anyuza mu zindi nzira igitekerezo agaragaza ko ibi ari uguta umuco.
Hari abagiye bavuga ko ibikorwa nk’ibi byo kwigaragaza wambaye ubusa bituma umuco w’igihugu usa n’ucitse amazi ndetse bikabongamira abantu banshi bakiwukomeyeho.
Nyuma y’aya mafoto, hanagarutswe ku kibazo cy’itoranwa ry’abakobwa bagomba guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa kuko bakunze kurangwa n’imyitwarire mibi ndetse hanatangwa impamvu y’uko ikibazo nyamukuru ari uko bababagirirwa icyizere imico yabo itazwi.
Ubusanzwe umukobwa ujya muri Miss Supranational ahagarariye u Rwanda, atoranywa na Dr Yvonne Uwamahoro wahagarariye u Rwanda ku nshuro ya mbere. Nta rushanwa ategura, cyangwa se ngo abanze agenzure imico y’ugiye guhagararira igihugu, bituruka mu bwumvikane yagiranye na ushaka kugenda.
Ibi nabyo ntibivugwaho rumwe na benshi kuko iyo habayeho irushanwa aribwo byoroha kuba hatoranwa umuntu wujuje ibisabwa atari ugupfa kohereza uwariwe wse ngo ni uko asanzwe azwi mu gikorwa runaka.
Si uyu mukobwa gusa ugaragaje imico mibi ari mu mwanya wo guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa kuko nabwo mu mwaka ushize uwitwa Ingabire Habibah, nawe yatutse umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka nyuma yo gusezererwa.