Munyaneza Didier yongeye kwigaragaza mu marushanwa ategura Tour du Rwanda 2018. (+ AMAFOTO)
Munyaneza Didier benshi bita Mbappe ukinira ikipe ya Benediction Club y’i Rubavu yongeye kwereka bagenzi ko afite icyo azakora ibintu bihambaye muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka 2018 isigaje iminsi 14 ngo itangire ni ukuvuga kuva taliki 5-12 Kanama 2018.
Ibi bibaye nyuma yaho uyu musore uheruka gutwara shampiyona y’igihugu ya 2018, yongeye kwigaragaza aza imbere mu marushanwa ategura Abanyarwanda bakina imbere mu gihugu bazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda.
Mu isiganwa ryavaga i Karongi ryerekeza mu karere ka Rubavu Munyaneza Didier nibwo yiyerekanye atwara aka gace kari aka kabiri mu masiganwa abiri yari yateguwe mu gutegura abakinnyi ba Team Rwanda. Munyaneza yakoresheje amasaha 2 , iminota 33 n’amasegonda 41’ (2h33’41”) ku ntera ya kilometero na metero metero ijana 95 (95.1 Km).
Ibi byahise bituma Munyaneza Didier mu bihe rusange ahita asiga Nsengimana Jean Bosco banganyaga ibihe ku munsi w’ejo hashize ubwo bavaga i Musanze berekeza Karongi, akaba yahise amasiga ho iminota 2.
Muri Rusange ikipe ya Benediction Club y’i Rubavu yigaragaje cyane muri aya masiganwa yombi , kuri uyu munsi wa kabiri , Nsengimana Jean Bosco ukina muri Benediction Club yaje ku mwanya wa kabiri asigwa iminota ibiri (2’) na Munyaneza Didier kuko yakoresheje 2h33’43” mu gihe Byukusenge Patrick nawe ukinira Benediction Club yaje abakurikiye akoresheje 2h34’38”.