AmakuruImikino

Munyaneza Didier yegukanye agace ka kabiri ka Shampiyona yo gusiganwa ku magare(Road race)

Munyaneza Didier bakunze kwita Mbappe umusore ukinira ikipe ya Benediction Club y’i Rubavu ni we wegukanye agace ka kabiri ka shampiyona yo gusiganwa ku magare a gace ko gusiganwa mu muhanda (Road Race).

Munyaneza Didier yegukanye aka gace akoresheje amasaha 3 n’niminota 55 ku ntera y’ibirometero 150Km mugihe   agace kabanje ko gusiganwa n’isaha (Individuel Time Trial) yari yabaye uwa gatanu , kuri ubu akaba yanikiye bagenzi be bamusize mugace kabanza yegukana aka gace ka kabiri.

Nirere Xaverine  ukunira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana ,mu cyiciro cy’abagore niwe wahize abandi mu cyiciro cy’abagore gusa mu gace ka mbere ko gusiganwa n’isaa (Individuel Time Trial)yari yabaye uwa gatatu.

Mu cyiciro cy’ingimbi Habimana Jean Eric ukunira Fly Cycling Club niwe waje imbere muri aka gace ko gusiganwa mu muhanda (Road Race), gusa mu gace kabanje ku munsi wejo ko gusiganwa n’isaha we yari yafashe umwanya wa kane.

Munyaneza Didier,Nirere Xaverine na Eric bambitswe imyenda iriho ibendera ry’U Rwanda bivuga ko aribo ba mbere muri uyu mwaka mu gusiganwa mu muhanda “Road Race”.

Iki cyiciro cyo gusiganwa mu muhanda (Road Race), abasiganwa batangiriye kuri Stade Amahoro –Remera bagakomereza Kimironko,Kibagabaga,MTN Center,RDB,AIR TEL bagahinguka kuri stade Amahoro bagakomeza bakazenguruka inshuro zitandukanye bitewe n’icyiciro abasiganwa baherereyemo. Abagabo bahazengurutse 12 , abagore bahazengurutse inshuro 6 naho ingimbi zihazenguruka inshuro 8.

Areruya Joseph wari wegukanye agace ka mbere ko gusiganwa n’isaha (Individuel Time Trial), kuri uyu munsi yaje ku mwanya wa 6 nyuma ya  Twizerane Mathieu na Hadi Janvier baje bakurikiye Munyaneza Didier.

!Xaverine Nirere
Jean Eric Habimana!
Umuterankunga w’isiganwa
Munyaneza Didier yahageze ari uwambere

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger