Munyaneza Didier yasezeranye n’umukunzi we yambarirwa n’abakinnyi b’ibyamamare mu magare -Amafoto
Munyaneza Didier, umukinnyi usiganwa ku magare bakunze kwita Mbappe uherutse no kwegukana isiganwa rya ‘Tour du Senegal yaraye akoze ubukwe n’umukunzi we Niyomubyeyi Joselyne bamaze imyaka ine bakundana.
Ni ibirori byo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana byabaye kuri uyu wa Gatandatu aho yari yamabariwe n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’amagare (Team Rwanda) ndetse n’aba Benediction Excel Energy asanzwe akinira, bikaba byanitabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo na Perezida mushya wa FERWACY, Murenzi Abdallah uherutse gutorwa.
Munyaneza Didier (Mbappe) na Niyomubyeyi Joselyne basezeraniye muri paruwasi ya Kora izwi nka “Mubyeyi Ugiribambe”, bikaba byabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu nzu mberabyombi ya EAV Bigogwe naho abatumiwe bakakirirwa muri Volcanoes Gate Motel i Sashwara mu karere ka Nyabihu.
Mu bakinnyi bari bamwambariye harimo abamenyerewe mu mukino wo gusiganwa ku magare hano mu Rwanda nka Areruya Joseph, Mugisha Samuel, Mugisha Moise, Nkurunziza Yves, Uhiriwe Byiza Renus, Habimana Jean Luc n’abandi batandukanye.
Munyaneza Didier na Niyomubyeyi basezeranye kubana akaramata nyuma y’imyaka ine bakundana, bakaba bari bamaze ibyumweru bibiri basezeraniye imbere y’amategeko mu murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu.
Munyaneza Didier ni umukinnyi ukina umukino wo gusiganwa ku magare akaba afite imyaka 21 y’amavuko. Yatangiye gukina uyu mukino nk’uwabigize umwuga muri 2016 atangirira mu ikipe ya Benediction Club kugeza nanubu.
Muri 2017 Munyaneza yitabiriye Tour du Rwanda aba uwa kabiri mu batarengeje imyaka 23 mu gace ko gusiganwa n’ibihe.
Yakomeje gukina amasiganwa atandukanye mpuzamahanga arimo na Tour du Rwanda ari nako agenda yitwara neza yegukana n’ibihembo bitandukanye.
Muri uyu mwaka wa 2019 Munyaneza Didier ari mu bakinnyi wahiriwe nawo kuko yabashije kwegukana irushanwa riri muri akomeye muri Afurika rya Tour du Senegal ndetse aba n’umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi muri ‘La Tropicale Amisa Bongo’ ndetse ubu akaba yarashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi 15 basiganwa ku magare bazatoranywamo umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2019.