AmakuruImikino

Munyakazi Sadate yivuze ibigwi ku masezerano ya SKOL na Rayon Sports

Munyakazi Sadate wahoze ari umuyobozi wa Rayon Sports,,yatangaje ko yishimiye ko ibyo yaharaniye byagezweho kuko akayabo yifuzaga ko uruganda rwa SKOL ruha Rayon Sports katanzwe.

Ibi byabaye nyuma yo kuvugurura amasezerano hagati ya Rayon Sports na SKOL, aho iyi kipe izahabwa miliyari 1 Frw mu myaka 3 iri imbere n’ukuvuga miliyoni 200 FRW buri mwaka avuye kuri miliyoni 66 Frw yahabwaga.

Munyakazi yavuze ko ibyagezweho yabiharaniye nubwo yatutswe bikomeye n’umuyobozi wa SKOL.

Abicishije kuri Twitter, Munyakazi yavuze ko yarwanye intambara kugira ngo ikipe yari abereye Umuyobozi ikunde ibeho neza.

Ati “Byasabye intambara nyinshi n’amabaruwa uruhuri (16) ngo DG Ivan [Wulffaert uyobora uruganda rwa SKOL] wumve agaciro ka Rayon Sports. Warabinyangiye cyane, uca hirya no hino (Aba-Rayon, FERWAFA, MINISPORTS na RGB), gusa icyiza ni uko umusaruro wa nyuma ubaye icyo naharaniraga. Nashakaga inyungu za Rayon ntabwo zari izanjye.”

Yongeyeho ati “Ibaruwa ya nyuma nakwandikiye nakubwiye ko ’Sponsorship’ nshobora kwemera itajya munsi ya miliyoni 350 Frw, uyu munsi iyo baruwa ibonye agaciro kayo. Ndagushimiye cyane. Aba-Rayon mumenye ko agaciro gaharanirwa kandi kakagira ikiguzi n’ibitambo.”

Abakurikira uyu mugabo kuri Twitter, bamwe bavuga ko bamukundira ibitekerezo bye no kuba umukunzi ukomeye wa Rayon Sports mu gihe abandi bamunenze ko akunda kwikomanga mu gatuza kandi yaragejeje kure hashoboka Rayon Sports.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger