Amakuru ashushyeImikino

Munyakazi sadate yagizwe umwere n’akanama k’ubujurire ka ferwafa

Urwego rw’Ubujurire rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rwakuyeho  ibihano byari byafatiwe Munyakazi Sadate usanzwe ari Perezida wa Rayon Sports byo guhagarikwa amezi atandatu atagaragara mu bikorwa bya siporo ndetse nibifite aho bihurira n’umupira wamaguru.

Imyanzuro y’akanama k’ubujurire ka ferwafa

Kuwa gatadatu tariki ya 9 Gicurasi ni bwo akanama gashinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kahamagaje Munyakazi Sadate ngo asobanure imyitwarire yagaragaje cyane cyane ku magambo yanditse ku mbuga nkoranyambaga ubwo ikipe ye yari yanze kwitabira irushanwa ry’Ubutwari ryashojwe tariki ya 1 Gashyantare uyu mwaka.

Nyuma  yo kwitaba akisobanura ari kumwe n’umuvugizi we Jean Paul Nkurunziza, byaje kuranjyira Munyakazi Sadate ahagarktse amezi atandatu mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru , mu gihe NKurunziza Jean Paul yahagaritswe imikino ine atagaragara ku kibuga. Iki cyemezo Sadate Munyakazi yahise akijurirra kuwa mbere wicyo cyumweru.

Ubujurire bwa Sadate bukaba bwarahuriranye no kuba Perezida w’akanama k’Ubujurire Me Kajangwe yari ari mu ntara mu gihe ingendo zijya niziva mu ntari zari zifunze kubera amabwiriza yo kurwanya ikwirakwizwa rya corona virus , nyuma  byaje kurangira byemejwe ko ubujurire bwa Sadate buzumvwa tariki ya 5 Kamena 2020.

Nyuma yo kwisobanura ku ngingo zitandukanye, byarangiye Ubujurire busanze Munyakazi Sadate bishoboka ko koko yakoze ibyo ashinjwa ariko ko Ferwafa yatinze gutanga ikirego nkuko bigaragara mu ngingo ya gatanu y’amategeko agenga imyitwarire ya Ferwafa.

Iyi ikaba ivuga ko ikirego kigomba gutangwa nyuma y’amasaha 48 icyaha kikiba aho Ferwafa yagitanze nyuma y’ukwezi kurenga ikavuga ko byatewe n’uko hariho icyorezo cya Covid 19 cyatumaga abantu badaterana, ingingo ubujurire bwatesheje agaciro.

Sadate udakunzwe  nabenshi muri iyi minsi tubibutseko agifite imyaka irenga itatu ari umuyobozi wa rayon sport doreko aherutse kwemezwa na RGB ko ariwe  muyobozi  w’iyikipe wemewe n’amategeko.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger