AmakuruUtuntu Nutundi

Mungire inama: Umukobwa twakundanaga twatandukanyeho gato ahita akundana n’undi musore none nsigaye mfuha cyane nkore iki?

Muraho neza nshuti zanjye, ndagira ngo mungire inama ku ngorane navuga ko nahuye nazo ubu nkaba nsigaye nirirwa nahangayitse, singisinzira mumfashije mwambwira uko nitwara.

Nari nsanzwe nkundana n’umukobwa tumaranye imyaka 4 dukundana bya nyabyo, mu minsi yashize twagiranye akabazo gato turaserera tubwirana nabi kandi murabizi ko hari igihe mu rukundo bibaho.

Hashize icyumweru tutavugana, ariko naje kumva amakuru y’uko asigaye akundana n’undi musore witwa Ndayambaje , narabigenzuye Koko nsanga urukundo rwabo mu Cyumweru kimwe rumaze gifatika.

Nk’umuntu twakundanaga akagenda tudapfuye ikintu gikabije byarambabaje ku buryo kubyihanganira biri kunanira Kugeza naho gutamira Ibyo kurya byanze,singituza,singisinzira mbese nsigaye mfuha bikabije kurusha uko byari bimeze mbere.

Uyu mukobwa ngerageza kumuhamagara kuri Telefone ngo tuvugane akankupa akangaragariza ko atagishaka kunyikoza Kandi njye ndacyamukunda, mwandikira ubutumwa bugufi ngo ampe umwanya tuganire ariko ntabusubiza habe na MBA!!!!!!!.

Nkurikije ibiri kumbaho ndumva ngiye guta Umutwe neza neza, mu ngire inama y’uko nabyitwaramo wenda ibitekerezo byanyu haricyo byafasha amarangamutima yanjye Murakoze cyane Imana ikomeze kubarinda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger