AmakuruImikino

Mukuru wa Paul POgba yavuze uburyo yashakaga kumwica n’uko yari agiye kuroga Mbappe imvune

Mukuru wa Paul Pogba witwa Mathias Pogba yamushinje ibyaha byinshi birimo kumufungisha no gushaka kumwica ari nabwo yagarutse ku byo gushaka gukoresha umuyisilamu ngo aroge imvune Mbappe.

Paul Pogba yatanze ikirego kuri polisi ko uyu mukuru we yari mu gatsiko kagerageje kumwambura amafaranga gakoresheje imbunda.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga,Mathias yagize ati: “Paul, washakaga rwose kunshecekesha burundu, kumbeshyera no kunyohereza muri gereza.

Narabikekaga. Bitandukanye nawe mfite ibihamya bihagije byerekana amagambo yanjye n’ibinyoma byawe.

“Reka nongere nkubwire muvandimwe, kuyobya abantu ntabwo ari byiza!

“Ntabwo ibi bijyanye n’amafaranga. Wantesheje agaciro. Nari mpfuye kubera wowe, wansize mu rwobo igihe narimo ndahunga none urashaka kwigira umwere.”

Uyu mukuru wa Pogba ari kumushinja ibintu bikomeye birimo no guha akayabo umupfumu w’umuyisilamu kugira ngo aroge imvune Kylian Mbappe.

Ati “Kylian, ubu urabyumva? Nta kintu kibi nkwifuriza, amagambo yanjye ni kubw’ineza yawe.”

“Byose ni ukuri kandi bifite ibihamya.Umupfumu arazwi!

“Mbabajwe na murumuna wanjye,Umuyisilamu winjiye mu bupfumu.

“Ntabwo ari byiza kugira indyarya n’umuhemu hafi yawe!”

Mathias wahoze akinira Wrexham, Crewe na Crawley Town ubu akaba akinira ASM Belfort, yashimangiye ko hari amakuru ashaka gushyira hanze azahindura abakinnyi b’umupira w’amaguru, abaterankunga, abafana ndetse n’isi yose ikarwanya murumuna we Paul.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger