AmakuruImikino

Mukura VS yatwaye Rayon Sports igikombe cy’amahoro

Ikipe ya Mukura Victory Sports yaraye yegukanye igikombe cy’amahoro, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya Rayon Sports kuri penaliti 3-1, bijyanye n’uko iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Uyu mukino watangiye mu ma saa kumi n’ebyiri y’umugoroba w’ejo, watangiye amakipe yombi asa n’aho yigana, gusa nyuma y’igihe gito buri imwe itangira gukina umukino usanzwe.

Nta buryo bukanganye bwinshi bwigeze buboneka, kereka Coup Franc 3 Rayon Sports yabonye imbere y’izamu rya Mukura zitigeze zigira icyo zitanga.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya 0-0, hongerwaho 30 na yo irangira nta kipe iteye mu izamu ry’iyindi, biba ngombwa ko hiyambazwa za Penaliti.

Rayon Sports yahushije Penaliti 3 muri 4 yateye: Iya Rwatubyaye Abdoul yagiye hanze, iya Yassin Mugume n’iya Bimenyimana Caleb zikurwamo n’umuzamu Ingabire Aime Regis. Yannick Mukunzi ni we wenyine winjije Penaliti ku ruhande rwa Rayon Sports, mu gihe Mukura yinjije Penaliti zayo zose.

Gutsinda uyu mukino byafashije Mukura  kwegukana igikombe cy’igihugu yaherukaga mu mwaka wa 1990. Muri 2009 yari yagize amahirwe yo gukina umukino wa nyuma, gusa birangira itsinzwe n’ikipe ya ATRACO ku gitego 1-0.

Mukura Victory Sports igomba guhagararira u Rwanda mu mikino ya Total CAF Confederations Cup, mu gihe APR FC yegukanye umwanya wa 3 itsinze Sunrise 1-0 izaruhagararira muri CAF Champions league.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger