Mukura VS yageneye ubutumwa Abanyarwanda n’abakunzi bayo muri iki gihe cy’icyunamo
Ikipe ya Mukura Victory Sport et Loisirs yasabye abakunzi bayo bagizweho ingaruka mbi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gukomera, muri iki gihe Abanyarwanda twinjiye mu minsi 100 y’icyunamo.
Kuri uyu wa 07 Mata ni bwo Abanyarwanda bose ndetse n’incuti zabo batangiye icyunamo, mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku ncuro ya 25.
Mukura VS binyuze muri Siboyintore Theodate usanzwe ari umunyamabanga wayo, yatangaje ko ifite umwihariko w’umunsi umwe wo kunamira no gusubiza agaciro Abazize Jenoside bambuwe. Yanavuze kandi mu gihe FERWAFA yaba hari icyo ibasabye, nka Mukura VS biteguye kugitanga.
Ati” Kuri iyi nshuro ya 25 twibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda, ikipe ya Mukura VS yifatanyije n’abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka biteganyijwe.”
“Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda nirigira icyo ridusaba gufatanya na bo turiteguye ariko turumva natwe nka Mukura VS tuzagira umwihariko w’umunsi umwe wo kunamira no gusubiza agaciro abakambuwe mu gihe cya Jenoside.’’
Siboyintore yanasabye abakunzi ba Mukura kuba hafi y’abarokotse Jenoside muri iki gihe cy’icyunamo.
Ati” Ku bakunzi ba Mukura VS ni uko muri iyi minsi 100 tugiyemo yo kwibuka abatutsi bazize Jenoside, biradusaba gukomera nkanasaba ko bagerageza gukora ibikorwa byo kwita ku barokotse Jenoside, kugira ngo n’abo bagerageje kugeza Mukura VS ku bigwi yagezeho batazatugaya, ahubwo tubaheshe ishema n’icyubahiro bambwuwe.”
Mukura VS ni imwe mu makipe yatakaje abanyamuryango benshi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Urutonde rugaragara ku rubuga rw’iyi kipe rugaragaza ko yatakaje abanyamuryango 25 bose bazize Jenoside.