Mukura VS inyagiwe na Rayon Sports iyambura umwanya wa kabiri muri shampiyona
Umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere y’u Rwanda Azam Rwanda Premier league wari utegerejwe na benshi hagati ya Mukura VS na Rayon Sports, urangiye Rayon Sports itsinze ibitego 3-0 inahita ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona.
Ni umukino waberaga kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ubimburirwa n’igikorwa cyo guhemba umukinnyi wa Mukura wahize abandi muri Mutarama. Ni igihembo kegukanwe n’Umurundi Duhayindavyi Gaële.
Ikipe ya Rayon Sports ni yo yayoboye igice kinini cy’igice cya mbere cy’umukino, ikiremamo uburyo bw’ibitego bwaje no kuyiviramo gutsinda ibitego bibiri.
Igitego cya mbere kinjiye ku munota wa 14 gitsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu ku mupira wari uturutse kuri koruneri yari itewe na Eric Rutanga, icya kabiri gitsindwa ku munota wa 28 n’Umunya-Ghana Michael Sarpong; ku mupira yari acomekewe na mwene wabo Donkor Prosper.
Mukura yatangiye yotsa Rayon Sports igitutu na yo yacishagamo igahanahana umupira neza, gusa kumenera mu bwugarizi bwa Rayon Sports bugizwe na Manzi Thierry wari kumwe na Habimana Hussein bikaba ingorabahizi.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, Mukura VS yagerageje ibishoboka ngo byibura ibone igitego kimwe, gusa Rayon Sports ntiyigera iyiha agahenge kuko na yo yashakaga igitego cya gatatu cyo gushimangira insinzi.
Iyi kipe y’umutoza Robertinho yageze ku byo yifuzaga ku munota wa 68 w’umukino itsinda igitego cya gatatu. Ni igitego cyatsinzwe na rutahizamu Jules Ulimwengu wungukiye ku bwumvikane buke bwa Rugirayabo Hassan na David Nshimirimana. Iki gitego Ulimwengu yatsinze ni icya gatatu atsindiye Rayon Sports kuva yayigeramo, by’umwihariko kikaba ari icya 12 amaze gutsinda muri shampiyona y’uyu mwaka.
Amanota atatu Rayon Sports ikuye kuri Stade ya Huye ayifashije kwambura Mukura VS umwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda. Magingo aya amakipe yombi aranganya amanota 37, gusa Rayon Sports izigamye ibitego 17 ku bitego 9 bya Mukura. APR FC ni yo ikomeje kuyobora shampiyona y’u Rwanda n’amanota 41 ifite.
Mu yindi mikino y’umunsi wa 17 wa shampiyona yabaye:
Etincelles yatsinze Bugesera ibitego 3-2, AS Muhanga inyagira Amagaju ibitego 5-2, mu gihe Espoir yanganyije na Police FC 0-0.
[team_standings 32825]