Mukunzi Yannick yafashe icyemezo cyo kuba umunyamideli wabigize umwuga
Mukunzi Yannick asanga amahirwe afite yo kuba yegukana ibihembo mu bijyanye n’imideli akwiye kuyabyaza umusaruro akabikora nk’uwabigize umwuga.
Ibi yabitangaje ubwo yari amaze kwegukana igihembo cy’umusore wahize abandi mu kwambara neza mu Rwanda mu bihembo bya Made in Rwanda Award byatanzwe mu mpera z’icyumweru dusoje.
Kuba Yannick Mukunzi ukina hagati mu ikipe y’igihugu Amavubi no muri Rayon Sports ngo ni amahirwe akomeye dore ko yanahigitse abantu bamaze igihe mu mwuga wo kwerekana imideli hano mu Rwanda. Yannick yatwaye igihembo yari ahanganiye n’ umuhanzi Christopher, Nicki Dimpoz, na Dennis Nsazamahoro uzwi nka Rwasa.
Uyu musore akomeza avuga ko yashimishijwe bikomeye niki gihembo yatwaye bityo ko agomba gukomeza gukora cyane kuko abona ko bishoboka gufatanya akazi ke ko gukinja umupira w’amaguru no kwerekana imideli.
Yagize ati “ Iyo ubonye igihembo nk’iki bituma ukora cyane, kuko iyo mba ntakora cyane ntabwo nari kuba mbonye iki gihembo. Niyo mpamvu ngomba gukora cyane kugira ngo mpore ku gasongero kandi nkarenga n’aha.”
Abajijwe niba bidashobora kumubera imbogamizi zo kwitwara neza mu kibuga, Yannick yacuze ko kwerekana imideli unakina ari ibintu bisanzwe kandi n’abandi barabikora ndetse agatanga n’urugero ku bakinnyi bakomeye nka Christiano Ronaldo.
Mukunzi Yannick ati:”Ibyo kumurika imideli ni ibisanzwe mu bakinnyi, mujya mubona ba Cristiano, ba Beckham barabikoze, nyuma y’umupira umuntu ashobora kuba yajya mu bindi. Nshobora kuba nabona kampani zitandukanye kubera nabonye ibi bihembo. Mba ngomba kwambara neza nkakomeza, nambara neza, ni ibintu biba bishimishije, ni ibintu biba biryoheye ijisho kubona umuntu yambaye neza.”
Uyu musore ni umwe mu bakinnyi ba hano mu Rwanda bakundwa n’umubare munini w’abakobwa, yavukiye i Burundi nyuma aza kuza mu Rwanda anahakomereza impano ye yo gukina umupira w’amaguru akaba yarazamukiye mu ishuri ry’umupira rya APR aho yavuye muri APR FC yerekeza muri Rayon Sports ari naho akina ubu.