Amakuru ashushyeImikino

Mukunzi Yannick na Rutanga Eric bafunzwe

Nyuma y’uko Karekezi Olivier atawe muri yombi na Polisi y’igihugu ,  Mukunzi Yannick na Rutanga Eric bakinira Rayon Sports nabo bamaze gutabwa muri yombi na Polosi y’u Rwanda .

Mu ijoro ryakeye ahagana ku isaha ya saa tanu n’igice nibwo Polisi yataye muri yombi aba basore babiri bainira ikipe imwe ibakuye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro  ubu bakaba bafungiwe ku cyicaro gikuru cya Police kacyiru.

Aba basore bose uko ari babiri bakekwaho ibyaha bimwe na Olivier Karekezi  wari umutoza wa Rayon sport ubu nawe akaba ari mu maboko ya Polisi.

Amakuru agera kuri Teradignews.rw  ni uko Yannick Mukunzi na Rutanga Eric bari basabwe n’umutoza wabo gutsindisha ikipe y’igihugu Amavubi , mu mikino yahuje u Rwanda na Ethiopia i Addis Abeba  n ‘i Kigali 
Imikino yombi yarangiye ikipe y’igihugu Amavubi isezereye ikipe ya Ethiopia.

Karekezi Olivier yari yatawe muri yombi tariki 15 Ugushyingo 2017 akurikiranyweho ibyaha yakoze yifashishije itumanaho n’ikoranabuhanga nkuko biheruka gusobanurwa n’umuvugizi wa Polisi, Theos Badege. Karekezi ntiyabashije gushyingura Katauti Hamad wari umutoza umwungirije muri Rayon Sports wapfuye urupfu rutunguranye mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira iryo ku wa gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017.

Yannick Mukunzi na Rutanga Eric batawe muri yombi nyuma yuko bari bakinnye umukino wa Rayon Sports  na Mukura VS ejo ku cyumweru tariki ya 19 ugushyingo. Ni umukino amakipe yombi yanganyije 0-0.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger