AmakuruUtuntu Nutundi

Mukobwa niba urangwaho iyi myitwarire menya ko kubona umugabo bitazakorohera

Ubundi abasore muri kamere yabo iyo bagiye kureshya umuoobwa barebera ku bintu bitandukanye kugira bemeze niba yazavamo umugore bazabana akaramata. Niba uri uumukobwa urangwaho ibi bintu kubona umugabo ntabwo bizakorohera.

Tuzi ko udashobora kubona intungane muri iyi si ariko ibi ntibitubuza amahitamo ,Iyo bigeze kugushanaho biba akarusho kuko haba hari abantu benshi uziranye nabo ariko muri abo uhitamo umwe gusa nk’uwo muzabana ubuzima bwanyu bwose.

Nzi neza ko abasore benshi muri iyi minsi bahisemo kudashaka kubera ko abakobwa babona bose barangwa n’ibi bintu bikurikira.

Udashobora kubana n’abandi

Abasore benshi ntabwo bakunda abakobwa babahatira gukora ikintu icyo ari cyo cyose,bakunda abakobwa babaha umutekano muri byose.Niyo mpamvu batihanganira abakobwa batazi kubana n’abandi.

Umukobwa wihinduye uruhu cyangwa wisiga agakabya

Twese dukunda kwisiga kugira ngo tugaragare neza ,Ukwiriye kumenya ko abasore nabo bakora makeup ,Ntabwo abasore bakunda abakobwa bishyizeho makeup nyinshi,babandi usanga utamenya isura ye.

Umunebwe kandi wikunda

Niba udashoboye kugira icyo ukora ,ako kanya uba umaze gutakarizwa icyizere n’abasore benshi.Kandi n’abakobwa bumva ko batafatanya n’abagabo babo kwishyura amafaranga y’ibikenerwa mu rugo nabo batakarizwa icyizere n’abasore batari bake.

Abakobwa kandi bashyira imbere ibyo bakunda ndetse n’ibyiyumviro byabo,Mbese batita kuri bagenzi babo.Abo nabo ntabwo bakundwa n’abagabo.

Icyigenge

Abasore benshi bakunda abakobwa bafatanya ndetse iyo batekereje gushaka baba bifuza umufasha ariko birabababaza iyo babonye umukobwa utavogerwa cyangwa ngo ahindurwe ku myanzuro. Aha ndakumenyesha ko ntamusore numwe uzakwiteza niba ariko uteye.

Utagira isuku

Isuku ni ingenzi,uranuka cyangwa usa neza ? kutagira isuku bishobora gutuma utakaza amahirwe yo kubona umugabo.Ukwiriye rero kwita ku isuku haba ku mubiri wawe ndetse no ku myambaro wambara.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger