AmakuruUrukundo

Mukobwa! Dore uko wagaragariza umusore ko uzavamo umugore mwiza umubereye

Umukobwa ukireshwa ashobora kugaragariza umusore uri kumushakaho umubano ko ashobora kuvamo umugore mwiza umubereye yifashishije ibimenyetso bitandukanye ku buryo uwo musore ahita amwemeza nk’umugore atazuyaje.

Ni kenshi usanga umukobwa akundana n’umusore akabona ko umukobwa bakudana azavamo umugore wa nyawe ushoboye urugo cyangwa akabona atazabishobora bitewe n’imico ndetse imyitwarire amubonaho.

Ariko wakwibaza uti “niki nakora ngo umuhungu tugiye kuzabana agire icyizere ko nzaba umugore ushoboye urugo”?

Iyi ni inama nka Teradignews.rw tugira abakobwa bose bageze igihe cyo kurushinga kandi bafite abakunzi,tugendeye ku bitekerezo bitandukanye twahawe n’abasore twaganiriye batubwira bimwe mu bintu by’ingenzi wareberaho ko umukobwa azabasha kubaka urugo.

Dore ibintu 6 abasore barimo abo twaganiriye batubwiye uko babona umukobwa uzavamo umugore ushoboye urugo ndetse ari ibintu biba bikenewe mu rugo kugira ngo rukomere.

1.Gushyira ibintu ku murongo

Umukobwa uzaba umugore mwiza aba azi gukora ibintub byose kuri gahunda kuburyo ibyo akora biba bisobanutse,kandi atavangavanga ibyo akora,atica gahunda,mbese atajagaraye.Ibi bituma umusore agira icyizere ko n’iby’urugo azabasha kubigenzura neza .

2.Kugira ubwitonzi n’ubushishozi

Ikintu cyiza cyereka umusore mugiye kuzabana ko uzavamo umugore mwiza n’uko uba witonda kandi mu byo ukora byose ukabanza gushishoza kuburyo udahubuka cyangwa ngo uhuzagurike.

3.Kuba inshuti nyanshuti y’umukunzi

Kugaragariza umusore ko umukunda kandi ukaba uri n’inshuti magara ye,imwe abona mu byiza no mu bibi bimuha icyizere ko uzakomeza kumukunda iteka kandi urukundo rukaba arirwo rwa mbere ruyobora urugo ndetse ikiaba imwe mu nshingano ikomeye abashkanye bagomba kuzirikana.

4.Gukura mu bitekerezo

Kugaragariza umusore ko ukuze bihagije,bitari mu myaka ufite cyangwa igihagararo,kuburyo ugira ibitekerezo bizima byubaka,ukabasha kwigira inama no kuyigira umukunzi wawe kandi ukaba uzi gushaka umuti w’ibibazo bitandukanye.Ibi bituma umusore abona ko uzi ubwenge kandi ukuze mu bitekerezo,bityo bikamuha icyizere cy’uko uzabasha inshingano z’urugo.

5.Kwihangana

Umukobwa uzaba umugore muzima mu rugo arangwa no kwihangana mu bibazo bimwe na bimwe byaba ibikomeye cyangwa ibyoroshye,nabyo bigaragaza ko azabasha kubaka urugo kuko burya mu rugo haba ibigeragezo byinshi bisaba kwihangana gukomeye.

6.Kuvugisha ukuri

Ukuri ni kimwe mu bintu bikomeye byubaka umubano w’abantu kandi bigatanga ubwizerane bukomeye hgati y’abakundana baba barabanye cyangwa batarabana.Iyo rero ukunda kubwiza ukuri umuhungu mukundana ndetse mwitegura kubana bimuha icyizere ko uzabikomeza no mu rugo ndetse akabona ari bimwe mu mico myiza ikuranga kandi uzahorana,bityo akakubonamo umuntu w’agaciro kuri we,mu gihe muzaba mubana.

Ibi nibyo bintu by’ingenzi umukobwa ashobora gukora bigaha icyizere umuhungu bakundana ko uwo mukobwa ashobora kuzavamo umugore ushoboye inshingano z’urugo.Ibi byose ubaye ubishoboye nta mpamvu nimwe utavamo umugore muzima kuko ni nabyo mu by’ukuri bifasha umugore kubaka urwe neza.

Nawe udukurikiye wakongeraho ibindi uzi byafasha abakobwa bateganya kurushinga kuko si ibibguza by’ingenzi nuko aribyo twahisemo kugaragaza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger