AmakuruImyidagaduro

Mukarujanga yabyaranye n’umwe mubahanzi bakizamuka

Mujawamariya Hyacinthe yamenyekanye muri filime ‘Haranira kubaho’ aho yakinaga yitwa ‘Mukarujanga ‘ ari umugore wa Samusure agahora atongana na Kanyombya wari umukozi we wo mu rugo.

Mu minsi ishize uyu mugore yibarutse undi mwana w’umukobwa dore ko yaje asanga undi yari yarabyaye mu mwaka wa 2014.

Uyu Mukarujanga umenyerewe muri Sinema Nyarwanda yibarutse umwana w’umukobwa yabyaranye n’umuhanzi witwa True Boy wamenyekanye mu ndirimbo ‘Ibituzura’ yakoranye na Social Mula.

Usibye iyo hari n’izindi uyu muhanzi yakoze harimo nk’indirimbo yise ‘Kunda cyane’, ‘Sinikoraho’ n’izindi.

Uyu musore avuga ko ajya guhura na Mukarujanga byatangiye ari akazi kabahuje aho yajyaga amufasha mu bikorwa bye by’umuziki guhera muri 2018.

Ati “Byatangiye ari akazi ariko haziramo n’urukundo, ubu twamaze kwibaruka umwana w’umukobwa nabimushimiye cyane kandi turacyanarikumwe ubu icyo namubwira ni uko nkimukunda cyane.”

Muri 2018 Mukarujanga yigeze gutangaza ko nta gahunda afite yo gushaka umugabo ngo kuko umwana we yumva ko amuhagije.

Aba bombi nubwo babyaranye ariko ntibabana gusa nk’uko uyu musore abivuga yemeza ko ubushobozi buramutse bubonetse bazabana ntakibazo .

Aba bombi bibarutse taliki ya 30 Kanama 2021.

Nubwo babyaranye ntabwo babana

True Boy wabyaranye na Mukarujanga

Twitter
WhatsApp
FbMessenger