Urukundo

Mukadata ari kunsaba ko turyamana kugira ngo yemerere data kundihira kaminuza, nkore iki ?

Ndi umusore w’imyaka 21 nasoje kwiga amashuri yisumbuye gusa sinagize amahirwe yo kwiga kaminuza kugeza ubu kuko ntigeze mbona buruse ya leta, n’umubyeyi wanjye[papa] yanze kundihira nyuma nza kubwirwa na Mukadata ko ariwe wamubujije ndetse anansaba ko turyamana kugira ngo mbone ayo mahirwe.

Uko byaje…

Ubundi mvukana n’abana batatu kuri mama witabye Imana n’undi umwe kuri mukadata , abandi tuvukana bahisemo kujya mu miryango njye kubera ko arinjye mukuru niyemeza kujya kubana na Mukadata.  Mama wanjye yapfuye muri 2014 nyuma yaho muri 2015 data ahitamo kuzana undi mugore.

Niyemeje gukomeza kubana na data ndetse nemera kubaho mu buzima bwose mukadata azanshyiramo, uyu mugore wa data nta kibazo cye twari tubanye neza ntago antoteza ndetse mbona turi mu kigero kimwe kuko andusha imyaka ibiri[ni ukuvuga ko afite imyaka 23 y’amavuko].

Akimara kugera mu rugo twakundaga kuba turi kumwe mu rugo gusa nkabona hari imikino imwe anzanaho ariko nkumva ko wenda ari ukugira ngo mwisanzureho ndetse ndeke kumva ko ameze nk’abandi ba mukase b’abantu bakunda kubaho bameze nk’intare. Yigeze kuntangaza igihe kimwe ubwo yansangaga mu cyumba cyanjye akanganiriza data yagiye ku kazi ndetse nza gushiduka yankuyemo imyenda nsigaranye isengeri ndetse na mucikopa nawe yayikuyemo asigaranye mayo, icyo gihe yankozeho nshiduka twasomanye gusa nza gushidukira hejuru ndamwiyaka nambara imyenda ndasohoka ndamucika.

Byaramubabaje gusa aza kumbwira ko nintemera ko turymana azansibira amayira amwe ndetse nkatangira kubaho nabi kuko ankunda mu buryo nawe yumva yaransariye ndetse akaba yumva ko umuti ari uko twajya turyamana mu gihe data adahari.

Naramuhakaniye mubwira ko ntakora ikosa ryo kuryamana n’umugore wa data maze ahita arya karungu ambwira ko byanga bikunze nzabona ko nibeshye, kubera ko ntagize amahirwe yo kwiga muri kaminuza ya leta nabwiye papa ko nshaka kwiga mu ishuri ry’igenga ambwira ko azansubiza, hashize iminsi ambwira ko bidashoboka kandi ko nta bindi bisobanuro ngomba kumwaka.

Bwarakeye mukadata aza kunyigambaho ambwira ko ariwe wabiteye ndetse ampishurira  ko ninkomeza kwinangira nkanga ko turyamana nshobora gutangira kubaho nabi no kubona ko nibeshye.

None ndibaza nemere ndyamane na mukadata ngo nkunde ntangire kwiga kaminuza?

Mungire inama ndakomerewe cyane!

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger