Muhanga:Nyuma y’iminsi 2 umugabo wagwiriwe n’ikirombe cya metero 40 yabonetse
Umugabo wagwiriwe n’ikirombe ku wa Mbere,tariki 08 Mutarama 2024, mu Mudugudu wa Mututu, Akagari ka Rusovu Umurenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga,yabonetse hashize iminsi ibiri yapfuye.
Kuva icyo gihe inzego zahise zijya gushakisha uyu muntu ngo zimutabare, ariko birananirana kuko yari yaridukiwe n’ikirombe gifite ubujyakuzimu bwa metero 40.
Umurambo we wabonetse ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2024, wararengewe n’ibitaka by’iki kirombe cyaridutse.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel yagize ati “Hashize iminsi ibiri Polisi itangiye kumushakisha, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nibwo yavanywemo.”
Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kabgayi muri aka Karere ka Muhanda, mbere yo gushyikirizwa umuryango we ngo umushyingure.
Ni mu gihe iki kirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro mu buryo budakurikije amategeko, ndetse iperereza rikaba ryatangiye gukorwa nk’uko byatangajwe na SP Habiyaremye Emmanuel, wavuze ko abazafatwa bari inyuma y’iki kirombe, bazabihanirwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze kandi ko hagiye gukorwa inama ihuza inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ibanze, n’abaturage, kugira ngo barebere hamwe icyakorwa ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukomeje gukorwa binyuranyije n’amategeko.