Muhanga:Abaturage barataka gutegekwa kurandura ibishyimbo kubera ikibuga cy’imikino
Abaturage bo mu karere ka Muhanga , mu Kagari ka Mubuga, Umurenge wa Shyogwe, bataka ko ubuyobozi bwabategetse kurandura ibishyimbo kugira ngo aho byari biteye hashyirwe Stade.
Meya avuga ko kubaka stade bitabangikanywa no kugumisha ibyo bishyimbo mu mirima.
Abaturage bavuga ko batijwe ubutaka n’Akarere ka Muhanga bwo guhingamo imyaka itandukanye mu gihembwe cya mbere cy’ihinga, bakavuga ko bari babiherewe uburenganzira ngo bongere bahahinge ibishyimbo ndetse ngo bagombaga kuba barangije kubitera bitarenze taliki 01, Gashyantare, 2024 kandi barabikoze.
Icyakora ngo mu buryo butunguranye, baherutse kumva basabwa kurekera aho guhingamo ndetse n’ibishyimbo byari bitangiye kwera bakabirandura.
Hari uwagize ati: “Twajyaga guhinga ku manywa batureba, tukabagara batureba twatunguwe no kubona Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka aje kudutegeka kubirandura biteze”.
Avuga ko ubwo babiteraga bari bishimiye ko nibyera bazaba babonye ibiryo none bahombye imbuto bahomba nibyari kuzera bibakatungira imiryango.
Undi muturage utivuze amazina ngo batamumenya bakamugirira ibyamfura mbi yavuze ko abakozi b’urwego DASSO n’abanyerondo ari bo baje barandura ibishyimbo byari bikiri mu mirima.
Ati: “Nageze mu murima saa moya za mu gitondo nsanga ibishyimbo byose biryamye ubu ndimo kubitunga kugira ngo mbigaburire amatungo.”
Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye itangazamakuru ko ibyo aba baturage bavuga nta shingiro bifite kubera ko bari bemeranijwe ko bahinga igihembwe cya mbere gusa.
Ati “Twakoze ubukangurambaga tuvugana na Koperative ebyiri abo baturage babarizwamo tubasaba guhinga ibisambu tubaha n’ifumbire”.
Kayitare avuga ko abaturage bagombaga kuba basraaruye imyaka yabo kugeza mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka.
Meya Kayitare avuga ko hari abubahirije ayo masezerano bareka kongera guhinga, abandi batera ibishyimbo mu bigori bashaka kujijisha.
Ati: “Urwo rugendo twagendanye rwari urwo mu gihembwe kimwe cy’ihinga twakoranye inama twanzura ko nta muturage wongera guhinga ubu butaka bose baremera”.
Avuga ko nk’ubuyobozi bw’Akarere batunguwe no kubona ibishyimbo biri kuzamukana n’ibigori, basaba abaturage kubikuramo kuko batari bemerewe kongera kubihinga.
Akarere katije abo baturage hegitari 28 aharenga kimwe cya kabiri hose bari barahahinze.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko impamvu yatumye babuza abo baturage kongera kuhahinga no gukuramo ibishyimbo ari uko imirimo yo kubaka Stade iri hafi gutangira.