Muhanga: Yasezerewe kwa muganga afite serumu none yitabye Imana
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nyakanga 2018 ni bwo uwitwa Ingabire Claudine wari utuye mu murenge wa Kiyumba w’ akarere ka Muhanga yatangaje ko ibitaro bya Kabgayi byamusezereye adakize anagifite serumu mu kaboko. Uyu Ingabire yitabye Imana nta minsi ibiri ishize avuye kwa muganga.
Iki gihe umurwaza we na bamwe mu bamukurikiranye kuva akiva mu bitaro bavuze ko bafite impungenge z’ uko isaha n’ isaha uyu murwayi ashobora kwitaba Imana bitewe n’ uko ntaho biba ko umurwayi asohokana serumu mu bitaro akayitahana kugira ngo ajye ayiterwa n’ ubonetse wese.
Mu gihe hari hatarashira n’ iminsi ibiri asezerewe, izi mpungenge zahise zigira ishingiro kuko Ingabire Claudine yahise yitaba Imana.
Abavandimwe ba Claudine bemeza ko asize abana bari bakiri bato badafite kirera dore ko n’ umugabo we yitabye Imana basabye inzego zibishinzwe gukurikirana iby’ uru rupfu ndetse umuryango wabo ukaba wahabwa indishyi z’ akababaro.
Ubuyobozi bw’ ibitaro bya Kabgayi butemera ko bwasezereye uyu murwayi buvuga ko bwakoze uko bushoboye kose ngo bumugarure ariko akabyanga.
Nteziryayo Philippe uyobora ibi bitaro yatangarije TV na Radio One dukesha iyi nkuru ko uyu murwayi yatorotse ibitaro kuko ngo nta mpapuro zimusezerera yari afite.Ibi ariko uyu muyobozi ntabivugaho rumwe n’ abo mu muryango w’ uyu murwayi bavuga ko nta mpamvu n’ imwe yari gutuma batoroka ngo kuko nta mwenda bari barimo ibi bitaro, imwe mu mpamvu ikunze gutera benshi gutoroka ibitaro ndetse n’ indi iyo ari yo yose.
Gusa uyu muyobozi yiyemera ko yanyuze ku muryango munini w’ ibi bitaro ndetse avugana n’ abashinzwe umutekano wabyo.
Ingabire Caludine witabye Imana mu ma saa munani zo kuri iki cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2018 asize abana 3.
Nkuko bigaragara ku mpapuro zo kwa Muganga, agahinda gakabije ni kimwe mu byo yasuzumwe kwa muganga bikaba byanagirana isano no kuba nta kwezi kurashira apfushije umugabo we.
Gusa abo mu muryango we bemeza ko iki atari cyo azize ahubwo azize uburangare bw’ ibitaro bwabimusohoyemo atarakira.