AmakuruUtuntu Nutundi

Muhanga: umusore yashatse kwambura imbunda umupolisi aramurasa ahita apfa

Inzego zishinzwe umutekano mu Karere ka Muhanga zarashe umuturage witwa Dusabe Albert wagerageje kuzirwanya ubwo yari agiye kwerekana aho yakoreye icyaha akekwaho cyo kwica Dr Muhirwe Karoro Charles wahoze ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyagatare.

Bivugwa ko uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 28 yarashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mata 2023. Byabereye mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza.

Abaturage babonye ibi biba bavuze uyu muturage yagerageje kwambura imbunda umupolisi wari umufite maze umupolisi agahita amurasa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, Gakwerere Eraste yemereye itangazamakuru ko aya makuru y’irashwa rya Dusabe ariyo anavuga ko yashatse kurwanya umupolisi agerageza kumwambura imbunda.

Yakomeje avuga ko kubera ko yari yaremeye ko yamwishe, yabwiye RIB ko agiye kuyereka umuhini yakoresheje ndetse n’aho yamwiciye. Yaje aje kuhabereka rero arangije bagiye kuhagera ahindukirana umupolisi wari umuherekeje, ashaka kumwaka imbunda, umupolisi nawe yahise amurasa.

Umuhini wahise ujyanwa kuri RIB kugira ngo ikomeze ikore iperereza ndetse n’umurambo wa Dusabe ujyanwa ku bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma.

Gitifu Gakwerere yasabye abaturage kutarwanya inzego z’umutekano ndetse bakajya batanga amakuru ku muntu uwo ariwe wese ushaka guhungabanya umutekano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger