Muhanga : Umugore bamusanze hafi y’urugo rwe yapfuye
Umugore witwa Mukasibo Eugenie w’imyaka 49 wo mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, yagiye ku kazi ntiyataha, bucyeye basanga yapfiriye hafi y’urugo rwe.
Ku wa Gatanu tariki 02 Nyakana 2021, Mukasibo Eugenie yagiye mu kazi aho yakoraga mu birombe aho batwika amatafari, bategereza ko ataha barahebwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko uriya mugore ejo yiriwe ku kazi arataha ariko ntiyagera mu rugo.
Ati “Bambwiye ko yajyaga ataha avuye gukora ntagere mu rugo ariko bugacya akagaruka. Umugabo yaratashye aha abana amafaranga yo guhaha, barateka bararyama. Mu gitondo umugabo agiye mu kazi baramubwira ngo umugore wawe bamusanze hafi y’urugo yapfuye.”
Kayitare Jacqueline akomeza avuga ko nta kigaragaza ko uriya mugore yishwe kuko ngo nta gikomere bamusanganye, akavuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurimo kubikurikirana.
Umuryango w’uyu mugore utuye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Mubuga, mu Murenge wa Shyogwe.
Umukobwa wa nyakwigendera witwa Bankundiye, avuga ko nyina yajyanye ibishyimbo mu rugo, abisigira uwo mwana arateka, ubundi Nyina asubira ku Gasantire kitwa Kata. Ngo yavuye imuhira mu masaha ya saa munani (14h00).
Ati “Twasanze agaramye hasi, abantu baravuga ko bamwishe bamurambika hasi.”
Uyu mugore asize abana 4. Umwana avuga ko umubyeyi we yajyaga kunywa inzoga ariko agataha.
Hari uwitwa Mushimiyimana Piyo, ufite akabari hariya muri Santire ya Kata watwawe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo atange amakuru ku rupfu rw’uriya mugore nyuma yo kubona ko iwe hari amaraso, gusa Mushimiyimana we akavuga ko bishoboka ko ari uwahaviriye imyuna.
Yanditwe na Didier Maladonna