Muhanga: Umugabo arakekwaho kwica umugore we amutemaguye nawe akimanika
Umugabo w’imyaka 47 y’amavuko wo Mudugudu wa Nyarucyamu ya kabiri, Akagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga witwa Sixbert, arakekwaho kwica umugore we amutemaguye na we agahita yiyahura yimanitse mu mugozi.
Sixbert birakekwa ko yishe umufasha we we Uwamariya mu ijoro ryakeye ryo kuri iki cyumweru rushyira kuri uyu wa mbere.
Irakiza Anita Umukozi wo mu rugo kwa ba nyakwigendera avuga ko ubusanzwe nta makimbirane bari bafitanye.
Gusa avuga ko byageze saa saba zo mu gicuku, Sixbert yaje mu cyumba ke amuzaniye umwana muto ariko ko we atagize ikindi akeka.
Irakiza yatangiye gutegurira abana amafunguro saa Kumi n’imwe za mu gitondo asohotse asanga sebuja amanitse mu mugozi, ahita atabaza abaturanyi.
Ati “Maze kubona ko yiyahuye ni bwo nahise nemeza ko yanzaniye Umwana yarangije gutema Umugore we.”
Cyakora avuga ko nijoro bataramye Sixbert yabwiye abana basanzwe biga aho bazavana amafaranga bakayashyira Nyirarume ari na we ugomba kuzajya abitaho.
Abaturanyi ba nyakwigendera bazindukiyeyo nyuma yo gutabazwa n’umukozi wabo, babwiye Umunyamakuru w’Umuseke dukesha iyi nkuru ko uyu muryango utari usanzwe ubamo intonganya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Rurangwa Laurent avuga ko uyu muryango utari uri ku rutonde rw’ingo zibanye nabi.
Avuga ko nubwo bimeze bityo ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwahise rutangira gukora iperereza ku cyaba cyateye izi mfu z’aba bari barashakanye.
Sixbert na Josée bari bafitanye abana bane, bombi bari basanzwe ari abacuruzi. Imirambo ya ba Nyakwigendera yajyanywe mu biruhukiro i Kabgayi ngo ikorerwe isuzuma rya nyuma.