Muhanga: Abakora irondo barasaba ubufasha bw’abasirikare cyangwa bagahabwa imbunda
Abaturage bakorera irondo mu karere ka Muhanga basabye ko irondo ryajya rihabwa ubufasha bw’abasirikare n’abapolisi, cyangwa bagahabwa ibikoresho byabafasha guhashya abagizi ba nabi baba bitwaje ibikoresho birenze ubushobozi bw’inkoni baba bitwaje.
Ibi aba baturage babisabiye mu nama yaguye y’akarere ka Muhanga, nyuma y’ubugizi bwa nabi bwakomerekeje abagera kuri 4 i Shyogwe muri aka karere.
Ubu bugizi bwa nabi bwabaye ku wa kabiri w’iki cyumweru, aho abagizi ba nabi bitwaje ibisongo n’intwaro batemaguye abantu 4.
Iki kibazo cyahise gihagurutsa inzego za leta n’zu’umutekano zikorera i Muhanga, bizirana inama y’ikitaraganya n’abaturage mu rwego rwo guhashya burundu igikorwa nk’iki cy’ubugizi bwa nabi n’ibindi bisa nka cyo.
Muri iyi nama, abaturage bagaragaje impungenge zo kutagira ibikoresho bibafasha guhangana n’abagizi ba nabi baba bitwaje ibikoresho bikomeye, bityo bagasanga baramutse bahawe ibikoresho byabafasha guhangana na bo byaba byiza, cyangwa bitakunda bagahabwa ingabo na Polisi zibafasha amarondo.
“Umuntu ufite inkoni yahangana ate n’ufite umuhoro cyangwa ibisongo?” Cyimana Gaspard abaza niba umuntu ufite ikibando yabasha guhangana n’uwitwaje umupanga.
Abakora irondo bavuga ko mu batemwe harimo n’uwari ku irondo abagizi ba nabi bafashe bagenzi be bahunze.
Ku ruhande rwa Polisi ndetse n’ingabo z’igihugu, basanga nta gikuba cyacitse ko ahubwo ibyabaye ari ukubera ikibazo cy’amarondo kidakorwa uko bikwiye aho birara bakigira kuryama badasoje igikorwa cy’irondo barimo nk’uko byatangajwe na Col Gishayija Joseph uhagarariye ingabo mu turere twa Muhanga, Kamonyi na Nyanza yabibwiye aba baturage.
Ku rundi ruhande SP Karega Jean Bosco uyobora polisi y’i Muhanga yavuze y’uko mu nshingano bafite harimo kugenzura imikorere y’amarondo kandi ko hari aho Polisi igera igasanga abanyerondo batashye abajura bakiba mu ngo z’abaturage ntacyo bikanga.
Ati: “Amarondo aramutse akozwe neza ubujura bwacika, nta mpamvu yo gukoresha imbaraga nyinshi uretse ubufatanye bw’abaturage natwe.”
Muri iyi nama abaturage banenze uburyo abajura bafatiwe mu cyuho bashyikirizwa inzego za Polisi ariko bakarekurwa ngo kuko ‘nta gihanga bafatanywe’.
Mu ijoro ryo kuwa gatatu rishyira kuwa kane abaturage babwiye Umuseke ko hari ingo zirenze ebyiri abajura baraye bateye babiba ibikoresho byo mu rugo.