Amakuru

Muhanga: Abajura basigaye baninjira mu nzu zirimo abantu bagacucura ibirimo

Abaturage batuye mu bice bigize umujyi wa Muhanga bahangayikishijwe n’ubujura bumaze iminsi bwarafashe indi ntera muri uyu mujyi, aho n’inzu irayemo abantu  basigaye bayitobora bagabatwara ibirimo cyane cyane za televiziyo.

Ubu bujura budasanzwe bwafashe indi ntera mu mezi abiri ashize, aho ngo hari n’abasigaye bitwaza intwaro gakondo zirimo ibyuma, n’imihoro binjira mu nzu bishe amadirishya cyangwa batoboye inzu.

Abaturage baturiye uyu mujyi bavuga ko abajura bakomeje kubajujubya biganjemo ingeri nyinshi, dore ko hari n’ababa baraturutse mu tundi turere ari byo byabazanye.

Ngo iyo ijoro riguye,  hari abakunze kuba bahagaze mu bice byihishe nko ku ishyamba ry ‘ahazwi nko kuri plateau mu kagari ka Gahoho bagashikuza abantu amasakoshi cyangwa ikindi cyose bitwaje nka telephone.

Bamwe muri aba baturage banenga uko ubuyobozi bwitwara muri iki kibazo, bakavuga ko n’abo ubuyobozi bufata bukajya kubafunga buhita bubarekura hadaciye kabiri.

Ni mu gihe banavuga ko amarondo atagikora kandi ko ubuyobozi bwakagombye kubiha umurongo ariko ngo bukaba bwicecekeye, nk’uko umwe mu baturage yabitangaje.

“N’aho amarondo akora yacitse intege kuko iyo babagejeje kuri Polisi babatanga kugera mu rugo.”

Uyu muturage avuga kandi ko iyo umujura yihwereje  akabeshya ko yakubiswe, ayo marondo ategekwa kujya kumuvuza no kumucungira umutekano aho kureba icyaha yakoze bigatuma n’amarondo abadohokera.

Uretse kwiba kandi aba bajura banatera ubwoba abaturage, dore ko hari amakuru avuga ko hari umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze watewe ubwoba n’abajura ko niyongera kubatangaho amakuru bagafungwa bazagaruka bakamuhitana.

Iyo ugeze mu mujyi wa Muhanga mu masaha y’umugoroba uhasanga abantu benshi bahagaze  nk’abategereje kujya ku kazi katazwi ari na bo abaturage bishisha kuko baboneka muri ayo masaha nyamara ku manywa ntawe ujya ubaca iryera.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buvuga ko hari inama bwagiranye n’inzego z’umutekano kuri iki kibazo  cy’abajura  kandi ko bafashe ingamba zo kugenzura amarondo, nk’uko Mureshyankwano Marie Rose uyobora iyi ntara aheruka kubitangariza abanyamakuru.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger