AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Muhanga: Abacuruzi bari mu gihirahiro nyuma yo gufungirwa amazu bakoreragamo nta nteguza

Akarere ka Muhanga mu ntara y’ Amajyepfo kafashe icyemezo cyo gukinga amwe mu mazu y’ ubucuruzi akorera muri uyu mujyi mu rwego rwo gshaka kuyavugurura ariko batabanje kumvikana n’abayakoreramo ndetse nabanyiri amazu ibintu byateje impagaragara no gusubiza ubucuruzi inyuma muri uyu mujyi.

Bamwe mu bacuruzi bo muri uyu Mujyi wa Muhanga, baravuga ko batunguwe no kubona Ubuyobozi bw’Akarere bushyira ingufuri ku miryango y’amazu y’ ubucuruzi bakoreragamo nta n’ integuza ababahaye ibi bakabifata nko kubafata ku gakanu kandi batabuze amafaranga y’ ubukod cyangwa ngo barazira umusoro.

Gusa bakavuga ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwafashe iki cyemezo mu rwego rwo gukangurira banyiri amazu kuzamura amazu ageretse kandi agezweho mu rwgo rwo gusukura no guteza imbere umujyi wunganira Kigali ariko bakabushinja ko butigeze bubamenyesha icyemezo bwafashe cyo gufunga amaduka kugira ngo banyirayo bahazamure inyubako zigeretse.

Bavuga ko bashyigikiye umushinga wo guteza imbere Umujyi wa Muhanga, umujyi watoranijwe nk’ umujyi wunganira Kigali ukava ku rwego urimo ukagera ku rundi ukwiriye kuba urimo nkuko igishushanyombonera kibisaba ariko ko batakagombye gutungurwa bene aka kageni kandi hari harimo n’ abari baramaze kwishyura amafaranga y’ ubukode bw’ amazu bakoreragamo.

Umwe muri aba bafungiwe iduka utashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara yagize ati:’Akarere kafunze amaduka ducururizamo twaraye twishyuye amafaranga y’ubukode kandi ntabwo twigeze duhabwa integuza byibura y’iminsi 15 yo gushaka aho twimurira ibikorwa byacu by’ubucuruzi, iki ni igihombo akarere karimo kuduteza kandi tudafite wo tuzakibaza’

 

Mugenzi we nawe uvuga ko arimo gukoresha amafaranga y’ inguzanyo yakuye muri Banki bityo ko yarimo arwana no kureba ko yakwishyura inguzanyo yagize ati: “Ibicuruzwa byacu biri muri ayo maduka Akarere kafunze, ubu twicaye mu ngo ntituzi uko tubigenza ndetse ntitunazi n’ aho tuzakura amafaranga ytwishyra y’ uku kwezi”’

 

Perezida w’Inama Njyanama y’ akarere ka Muhanga w’agateganyo Nshimiyimana Gilbert yavuze ko kuri ubu barimo kuvugana n’Ubuyobozi bw’Akarere bwafashe icyo cyemezo ndetse n’abagize ihuriro ry’abikorera (PSF) ku rwego rw’Akarere ka Muhanga kugira ngo basuzume iki  kibazo cya buri wese muri abo mu buryo bw’umwihariko. Ati:’Ntabwo twafatira ikibazo hamwe, tugiye gusuzuma uko twakemura ikibazo buri wese ashobora kuba afite kandi turabaha igisubizo vuba”.

Abacuruzi bafite iki kibazo ni bamwe  mu  bakorera mu marembo ya gare ya Muhanga n’aho bita kuri Alice ku muhanda mugari ugana i Huye, aho akarere kavugako ariho hatahiwe kuvugururwa no kubaka amazu ajyanye n’ igihe nk’ uko igishushanyo mbonera kibigaragaza, gusa ngo bakaba barafashe umwanzuro wo kubikora mu byiciro aho bazajya bubaka igice kimwe cy’ umujyi cyarangira bagafata ikindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger