AmakuruImikino

Muhadjiri yanyomoje amakuru avuga ko agiye kwerekeza muri Rayon Sports

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC Hakizimana Muhadjili yahakanye yivuye inyuma ibimaze iminsi bivugwa ko yaba agiye kwerekeza muri Rayon Sport, ashimangira ko kugeza ubu APR FC ari yo kipe ahanze amaso.

Hashize iminsi hahwihwiswa amakuru avuga ko Hakizimana Muhadjili na Savio Nshuti Dominique ba APR FC baba bari mu biganiro na Rayon Sports, ndetse ndetse kuriMuhadjiri ibyo kujya mauri iyi kipe y’ubururu n’umweru byaba byaramaze gutungana.

Abajijwe ku by’aya makuru, Muhadjiri yayahakanye yivuye inyuma, aboneraho no kubwira abakunzi ba APR FC ko ibivugwa byose ari ibihuha kandi ko ari umukinnyi wa APR FC wishimiye ikipe ye.

Aganira n’urubuga rw’ikipe ye mu myitozo itegura umukino wa shampiyona APR FC ifitanye na AS Kigali yagize atii”ibyo byavuzwe kuva kera, ariko ndagira ngo mbwize ukuri abakunzi  ba APR FC ko ibyo ari ibihuha pe”!

Hakizimana Muhadjiri ahanganye n’umukinnyi wa Djoliba.

Muhadjili yaboneyeho no gusaba abakunzi ba APR FC kudaha agaciro bivugwa ati” ndagira ngo mbonereho gusaba abakunzi  ba APR FC kudaha agaciro ibyo bivugwa, kuko jyewe ndi umukinnyi wa APR FC kuko ndacyanafite amasezerano. Muri APR meze neza icyo ndeba ubu ni akazi kanjye gusa, nkanafatanya n’abagenzi banjye tugashimisha abafana b’ikipe yacu”.

Mu gihe Muhadjiri yaba yerekeje muri Rayon Sports si we waba abaye uwa mbere uvuye muri APR ngo ayijyemo, kuko abakinnyi ba Rayon Sports barimo Abdul Rwatubyaye, Nova Bayama, Yannick Mukunzi, Rutanga Eric Akram, Ndayishimiye Eric Bakame na Usengimana Faustin bageze muri Rayon Sports bavuye muri APR FC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger